Home Ubutabera Urubanza rwa Basabose na Twahirwa: Hihanangirijwe ipfobya rya Jenoside mu rukiko

Urubanza rwa Basabose na Twahirwa: Hihanangirijwe ipfobya rya Jenoside mu rukiko

0

Kuri uyu wambere mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles, mu Bubiligi, hatangiye urubanza ruregwamo abanyarwnada babiri bakekwahoo icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara. Mu itangira ry’uru rubanza ababuranira indishyi Parities Civiles, bihanangirije uruhande rwunganira abaregwa rubasaba kudakoresha imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Flamme, wunganira abaregwa yatangiye akoresha imvuga Jenocide Rwandais ( Jenoside yo mu Rwanda), imvugo ipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari nayo itashimishije ababuranira inyungu muri uru rubanza basaba ko itongera gukoreshwa mu rukiko.

Basabose Pierre umwe mu baregwa  ntiyagaragaye mu rukiko, umwunganira mu mategeko, Jean Flamme, yabwiye urukiko ko umukiriya we ari kwitabwaho n’abaganga anasaba abacamanza kongera gutekereza ku mbogamizi yagaragajwe mu mezi ashize y’ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza.

Abaregera indishyi muri uru rubanza ntibishimiye ko uregwa atagaragaye mu rukiko bavuga ko agomba kuba ahari akisobanura ku byo ashinjwa.

Indi mbogamizi yatangiye izamurwa n’umunyamategeko  Jean Flamme, mu rukiko ni uko hari abatangabuhamya bo kuruhande rw’umukiriya we bashinjura batazagaragara mu rukiko bazatanga ubuhamya bwabo hifashisijwe ikoranabuhanga. Ibi yabinenze avuga ko bidatanga umusaruro baba biteze.

Aha ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta mpungenge uruhande rw’abaregwa bakwiye kugira kuko ubuhamya bwabo buzumvwa n’urukiko bari i Kigali, hifashishijwe ikoranabuhanga rya video conference, kuko ibya ngombwa byose bikenewe byitaweho. Ubushinjcyaha bwasobanuye ko impamvu batazagaragara mu Rukiko ari uko bamwe muri bo  bafunzwe bityo amategeko y’u Rwanda akaba atabemerera gukora ingendo.

Uruhande rwunganira Basabose rwasabye kandi ko hakorwa ibindi bizamini bigaragaza uko uburwayi bwe buhagaze muri iki gihe bigashyikirizwa urukiko. Kuri bo Pierre Basabose, afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe (trouble mentale de la demence et trouble amnesique,uburwayi butuma hari ibyo umuntu adashobora kwibuka),bakavuga ko basanga adakwiye kuburana mu gihe ubuzima bwe butameze neza.

Uwunganira Basabose Pierre, muri Kamena uyu mwaka yatanze ikirego muri uru rukiko asaba ko urubanza mu mizi rw’umukiriya we rwahagarikwa, kuko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biterwa no kuba ashaje. Urukiko rwanze ubusabe bw’uwunganira Basabose ruvuga ko nta shingiro bufite ruhita rufata umwanzuro wo kwihutisha iburanisha mu mizi.

Basabose Pierre yari umwe mu bari bagize, icyitwaga Akazu. Mu 1993, yabaye umunyamigabane wa kabiri nyuma ya Kabuga Felecien muri Radio RTLM, yakanguriraga abantu urwango rushingiye ku moko mbere ya jenoside. Akekwaho kuba yarateye inkunga poropagande ya Jenoside. Aregwa kandi gutanga amafaranga n’intwaro mu mutwe w’Interahamwe mu duce twa Gatenga na Gikondo mu mujyi wa Kigali no gushishikariza abari muri uyu mutwe kwica Abatutsi.

Séraphin Twahirwa mu byara wa Kanziga Agathe, umugore wa Peerzida habyariman Juvenal, yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinjwa kwica Abatutsi mu duce twa Gatenga na Kicukiro afatanyije n’Interahamwe zo mu Gatenga yari abereye umuyobozi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePaul Pogba wakoresheje imiti itemewe yahanwe bikomeye na Juventus
Next articleMadamu Jeannette Kagame ari i Burundi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here