Home Imyidagaduro Urubanza rwa Mugabekazi rwarikoroje hagaragazwa uburakari kuri twitter

Urubanza rwa Mugabekazi rwarikoroje hagaragazwa uburakari kuri twitter

0

Hari uburakari ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda nyuma yuko Liliane Mugabekazi afunzwe hashingiwe ku buryo yari yambayemo mu gitaramo, benshi bavuga ko ibyamubayeho bibabaje.

Umunyamategeko umwunganira yabwiye BBC Gahuzamiryango ko umukiliya we atagombaga gufungwa.

Igitaramo Mugabekazi yari yitabiriye ni icy’umuhanzi Julien Bouadjie, uzwi cyane nka Tayc, Umufaransa ukomoka muri Cameroun.

Cyabereye mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena i Kigali ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa karindwi, cyitabiriwe n’ababarirwa mu bihumbi.

Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byatangaje ko ifoto yafashwe muri icyo gitaramo ari yo yatumye atabwa muri yombi na polisi ku itariki ya 7 y’uku kwezi kwa munani, imushyikiriza urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

Mu iburanisha ryo ku wa kane, ubushinjacyaha bwamureze gukorera ibiterasoni mu ruhame, nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda bibivuga, bumusabira kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Mu kwiregura, Mugabekazi avuga ko atigeze ajya mu gitaramo yambaye ubusa kuko iyo biba ari ko byagenze abapolisi bari ku muryango w’iyo nyubako batari kuba bamwemereye kwinjira.

Avuga ko mu gitaramo hagati ikoti rye ryaje gufunguka, umuntu atazi akamufotora, kandi ko kuba yaragaragaye yambaye gutyo byabazwa uwamufotoye.

Kuri Twitter, bamwe bagaragaje ko babajwe cyane n’ifungwa rya Mugabekazi.

Umuhanzi w’imivugo, Malaika Uwamahoro, yanditse ati: “Mujye mutwica tukivuka niba mutazatwemerera kubaho”.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

https://twitter.com/MalaikaWamahoro/status/1560332305390092288?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1560332305390092288%7Ctwgr%5Eeccbe57f1f80e0981b423182c5ce42ca1ff1924a%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.bbc.com%2Fgahuza%2Farticles%2Fcv2ev881465o

Mugabe Robert we yavuze ko “igitekerezo cyo kugenzura imyambarire y’abagore kigaragaza ikibazo gishingiye ku bantu bo mu bihe bitandukanye.

“Leta ikwiye kwibanda ku bintu bikomeye nk’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ifaranga rita agaciro, ikiguzi cy’imibereho kiri hejuru aho kuyobya uburari ijya mu bibazo bito”.

David Butera we yakomoje ku kindi gikorwa cyari cyateguwe na leta, aho umwe mu bari bakitabiriye nta kibazo yahuye na cyo.

https://twitter.com/Butdavie/status/1560355949856145409?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1560355949856145409%7Ctwgr%5Eeccbe57f1f80e0981b423182c5ce42ca1ff1924a%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.bbc.com%2Fgahuza%2Farticles%2Fcv2ev881465o

Sanny Ntayombya we yavuze ko ibyabaye kuri Mugabekazi birenze kumutera isesemi, ajya inama ati: “… niba ari ikintu kikubangamiye, reba hirya. Ntabwo bigoye rwose Banyarwanda bagenzi banjye”.

Uhagarariye Mugabekazi avuga ko hari amategeko atubahirizwa

Hari amakuru amwe avuga ko Mugabekazi yaba yafunguwe by’agateganyo, ariko Vincent Ndikumana, umunyamategeko umwunganira, yavuze ko atifuza kugira icyo abivugaho, avuga ko “ari muri état yari asanzwemo”, ariko atasobanuye.

Gusa yavuze ko umukiliya we atari kuba yaraburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuko itegeko riteganya ko icyaha akurikiranyweho gihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri iyo umuntu agihamijwe n’urukiko.

Ko rero uburana kuri iyi ngingo y’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ari uhanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Ndikumana avuga ko indi impamvu umukiliya we atari gufungwa ari uko afite abishingizi bo kuriha ingurane, ndetse icyaha akurikiranyweho kikaba atari icy’ubugome.

Mu kiganiro kuri televiziyo y’igihugu muri uku kwezi kwa munani, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko polisi itazemera “kwambara impenure”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi we yavuze ko ibyo atari umuco.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmubiri wa Yvan Buravan wakuwe mu Buhinde
Next articleDRC: Ingabo za Monusco hari umujyi zavuyemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here