Ihuriro ry’Abavoka bo ku mugabane w’Uburayi basohoye itangazo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere basaba leta y’u Rwanda gufungura vuba Paul Rusesabagina.
Muri iri tangazo aba bavoka FBE (European Bars federatio) bavuga ko baharanira uburenganzira bw’abanyamuryango babo ku isi kimwe na Paul Rusesabagina. barasaba leta y’u Rwanda kurekura vuba Rusesabagina agasubira mu muryango we.
Iri tangazo rije nyuma y’igihe gito urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rutangaje ko paul rusesabagina rwamukuye aho yari afungiwe wenyine ku bushake bwe ajyanwa gufunganwa n’abandi.
Aba bavoka sibo ba mbere basabye ko paul rusesabagina afungurwa kuko hari ababanjirije ariko igisubizo cy’u Rwanda cyakomeje kuba kimwe “ azahabwa ubutabera buboneye mu Rwanda.”
URwanda ntacyo ruravuga kuri ubu busabwe bw’ihuriro ry’abavoka bo ku mugabane w’uburayi.
Rusesabagina aregwa ibyaha icyenda birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba no kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba. abareganwa nawe bakomeje kuburana mu gihe we yikuye mu rubanza.