Kuri uyu wa gatatu nibwo Kayumba Christopher, wahoze yigisha muri kaminuza y’u Rwanda ubu akaba yaratangaje ko ari umunyepolitiki, aritaba urukiko rukuru atangire kuburana n’ubushinjacyaha ku bujuririre bwatanze muri uru Rukiko nyuma y’uko butanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugize umwere ku byaha byo  gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Uru rubanza rugarutse mu Nkiko nyuma y’amezi abiri Kayumba yidegembya kuko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwasanze ari umwere. Kayumba aburana ahakana ibyaha akekwaho akavuga ko ari ibihambano. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko butanyuzwe n’icyemezo cya mugize umwere kuko umucamanza yirengagije ubuhamya bwatanzwe n’abahohotewe. Ikindi ubushinjacyaha buvuga ni uko umucamanza atari kugenedera ku cyangombwa cya muganag gusa cyerekana ko abantu bahohotewe kuko ibimenyetso byo kuri ibi byaha n’ubusanzwe bigorana kuboneka.
Abashinjacyaha banisunga inyandiko z’abahanga zivuga ko umukobwa cyangwa umugore ashobora guhohoterwa akamara igihe atabivuze ariko bikajya bihora bimugaruka mu ntekerezo.
Yangurije Marie, wari umukozi mu rugo kwa Kayumba yabwiye ubushinjacyaha ko Kayumba yamusambanyije ku gahato abigambiriye kuko yakoresheje amayeri yo kumuhamagara ngo amukorere isuku mu cyumba yararagamo, ikindi Kayumba yakoresheje ni imbaraga n’igitinyiro yari afite. Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Yangurije yaratinze gutanga ikirego yabitewe no gutinya Kayumba no kwanga kugira igisebo muri bagenzi be.
Undi ushinja Kayumba gushaka kumusambanya ku gahato mu mwaka w’i 2017 ni Ntarindwa Muthoni Phiona yigishaga mu ishuri ry’itangazamakuru muri kaminuza y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bushingira ku kuba Ntarindwa yarabibwiye ubuyobozi bwa Kaminuza Kayumba yigishagamo icyo gihe.
Mu nyandiko y’ubushinjacyaha burasaba Urukiko Rukuru guhamya Kayumba Christopher ibi byaha byombi rukanamuhanisha igifungo cy’imyaka icumi n’amezi aatndutu.