Home Amakuru Mu kwirindi kwiteranya Afurika y’Epfo yasabye Perezida Putin kutayisura

Mu kwirindi kwiteranya Afurika y’Epfo yasabye Perezida Putin kutayisura

0

Amakuru ava muri Afurika y’epfo avuga ko iki Gihugu kiri kuganira n’abayobozi b’Uburusiya kugirango babuze Perezida wabwo kwitabira inama y’Ibihugu bihuriye muri Brics iteganyijwe kubera muri Afurika y’epfo mu Icyi ritaha.

Impamvu yo kubuza Perezida Putin, kujya muri Afurika y’epfo ishingiye ku mpapuro zo kumuta muri yombi zashyizwe hanze n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i Lahe mu Buholande  CPI/ICC. Uru rukiko rushinja Perezida Putin  ibyaha by’intambara muri Ukraine.

Kubahiriza amabwiriza y’uru rukiko ni itegeko ku bihugu byose byashyize umukono ku masezerano y’i Roma yarushyishyizeho. Afurika y’epfo ni kimwe mu bihugu byemeje uru rukiko bityo ikaba itegetswe gufata Perezida Putin mu gieh ayba ayigezemo.

Abategetsi bo muri Afurika y’epfo batifuje gutangaza umwirondoro wabo batangarije itangazamakuru ryaho ko bagiriye inama Uburusiye ko umukuru wabwo yakwitabira inama ihuza ibihugu bya Brazil/Brezili, Russia/Uburusiya, India/Ubuhinfi, China/Ubushinwa na South Africa/Afrika y’Epfo biri muri BRICS yifashishije ikoranabuhanga aho kuyitabira imbonankubone.

Aba bayobozi bakomeza bavuga ko mu gihe Perezida Putin, yaba yitabiriye iyi nama imbonankubone yaba ashyize abayobozi ba Afurika yepfo mu mayora abiri yo kumuta muri yombi bakamushyikiriza CPI/ICC.

Umuvugizi wa Leta ya Afrika y’Epfo yabwiye iki kinyamakuru ati: “mu gihe yaba aje hano dutegetswe kumufata”.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa, yashyizeho komite idasanzwe ikuriwe na visi Perezida ishinzwe kureba uko bakwitwara mu gihe Perezida Putin yaba agiye muri Afurika y’epfo kandi itegetswe kumuta muri yombi.

Andi makuru atangazwa n’abakomeye muri Afurika y’epfo avuga ko iyi komite idafite ukundi yabigenza mu gihe Putin yaba ageze muri Afurika y’epfo usibye kumuta muri yombi.

 Ati: “Inzira yonyine ishoboka Putin afite ni ukwitabira iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga ari iwe i Moscou ”.

Ibiro bya Perezida ramaphoza biherutse gusohora itangazo bivuga ko iki gihugu nta gahunda gifite yo kwikura mu masezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha. Iri tangazo ryavuguruzaga ibyari byatangajwe na Ramaphosa ubwe kuko we yari yavuze ko uru rukiko bashobora no kuruvamo.

Muri Werurwe , ibiro bya perezida Putin byari byatangaje ko bitaramenya niba uyu mukuru w’Igihug azitabira iyi nama muri Afurika yepfo cyangwa niba atazajyayo.

Si kunshuro yambere afurika yepfo ihuye n’iri hurizo ryo guta muri yombi umukuru w’Igihugu wagisuye ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga kuko mu mwaka w’i 2016, uwari Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, yageze muri iki Gihugu kandi uru rukiko rumushakisha ariko Afurika yepfo ntiyamuta muri yombi.

Iki gihe urukiko rw’Ikirenga rwa Afurika yepfo rwahise rufata umwanzuro wo kwikura mu masezerano ya Roma ariko itegeko nshinga rirabakumira bahitamo gukomeza kuba umunyamauryango warwo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Mubarakh Muganga agiye kuva muri APR FC
Next articleUrukiko Rukuru rugiye kuburanisha Kayumba Christopher ku cyaha cyo gufata ku ngufu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here