Home Ubutabera Urukiko rwanze ibisobanuro bya Dubai na Rwamurangwa rutegeka ko bakomeza gufungwa

Urukiko rwanze ibisobanuro bya Dubai na Rwamurangwa rutegeka ko bakomeza gufungwa

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Nsabimana Jean uzwi nka Dubai, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Raymond Chretien na Nyirabihogo Jeanne d’Arc bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho ibyaha bakekwaho.

Urukiko kandi rwarekuye Nkurikiyimfura Theopiste bareganwa ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni 3Frw no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.

Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.

Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri à béton n’imbaho zakoreshwaga. aha Duabi yisonauye avuga ko ibyo yari yategetswe gukosora bishoboka yabikosoye kandi ko hari inzu zaguye kuko abaziguze hari ibindi bazihinduyeho.

Dubai n’abamwunganira bari yabwiye urukiko ko adakwiye kuburana uru rubanza nk’urwinshinjabyaha ko akwiye kuburanira mu rukiko rw;ubucuruzi cyangw akaruburan ank’urubanza mbonezamubano.

Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo. Aregwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, aho yeretswe ko Dubai yubaka ibitujuje ubuziranenge, mu myanzuro hakabamo ko ahagarikwa ariko ntamuhagarike.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko buti “Rwamurangwa ntiyakoze ibyo yasabwaga nk’umuyobozi, yagiye agaragarizwa n’ubugenzuzi n’umukozi w’akarere yari ashinzwe, bikaba bigaragara ko hari inyungu y’umuhigo yashakaga kwesa ngo agume ku mwanya wa meya.”

Rwamurangwa yahakaniye urukiko ibyo aregwa, avuga ko nta nama yitabiriye yanzuye ko Dubai ahagarika kubaka, yanayimenye abyumviye muri RIB, asaba lisiti y’abitabiriye inama, ibyavugiwemo n’imyanzuro.

Yavuze ko umukozi w’akarere Bizimana nta raporo y’ibyo amushinja yabonye, kandi niba yaramukuye mu nshingano akwiye kwerekana ibaruwa.

Rwamulangwa kandi yavuze ko yatangiye inshingano za meya mu Ukuboza 2014, akaba yarahasanze umuhigo wo kubaka inzu i Kinyinya bikozwe na Dubai, agakomerezaho, aho akarere karebaga uko umuhigo ukorwa niba uri inyuma, hagati cyangwa umeze neza, aho kuba akarere kakora ubugenzuzi.

Ati “Natangiye inshingano hari inzu zirenga 50 zuzuye zanatuwemo, ntabwo umuntu yari gutekereza ko uwo muhigo waba ufite ikibazo.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFrance: Umutangabuhamya yashinje ‘Biguma’ kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo
Next articleMusanze: Biteze ko kwishyira hamwe bizabera igisubizo abakiri bato bafite uburwayi bwa Diyabete
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here