Home Ubutabera France: Umutangabuhamya yashinje ‘Biguma’ kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo

France: Umutangabuhamya yashinje ‘Biguma’ kwica uwari Burugumesitiri wa Ntyazo

0

Majoro Habyarabatuma Cyriaque wari umujandarume wakoranye na Hategekimana Philippe ‘Biguma’ niwe watanze ubuhamya ari uwa mbere mu batangabuhamya basanzwe bari mu Rwanda, uyu yatanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga kuko afungiwe mu Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Ku ikubitiro umucamanza yamusomeraga ibyo yavuze mu iperereza ryabaye mu myaka ishize avuga ko byose abyibuka. Ubwo umucamanza yasomaga inyandiko hari aho yageze asoma avuga ko Capt Birikunzira wayoboraga Jandarumoli muri Nyanza ariwe wishe Nyagasaza Narcisse  wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo. Ibi uyu mutangabuhamya yahise abihakana  avuga ko uwishe uyu Burugumesitiri ari Hategekimana Philippe ‘Biguma.’

Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko azi neza Hategekimana Philippe ‘Biguma’ kuko usibye kuba barakoranye muri Jandarumoli i Nyanza banabanye no mu kigo cya Jandarumori ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali mbere yo kujya i Nyanza.

Habyarabatuma Cyriaque yabwiye urukiko kandi ko yumvise abantu bavuga ko Hategekimana Philippe ‘Biguma’ atakundaga Abatutsi.

Umutangabuhamya Maj Habyarabatuma Cyriaque, yari mu ngabo zatsinzwe, nyuma y’uko FPR ibohoje igihugu ajya muri Polisi y’igihugu ( Jandarumoli icyo gihe) amaramo imyaka icumi (10), kuko mu mwaka w’i 2004 aribwo yatangiye kuburanishwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu yahamijwe uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi bari bahungiye muri Komini Nyakizu bishwe n’abajandarume yari ayoboye.

Urubanza rwa Hategekimana Philippe ‘Biguma’, ruri kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa. Rugeze ku munsi warwo wa gatanu ari nabwo hatangiye kumvwa ubuhamya bw’abazi ushinjwa cyangwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iminsi ishize humvwaga ubuhamya bw’inzobere.

Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ashinjwa ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Muyira waguyeho Abatutsi barenga ibihumbi 10 kuko abaharokokeye bavuga ko ariwe wabutangije yica Umututsi wa mbere mu bari bahahungiye. Uyu kandi anashinjwa ubwicanyi bwakorewe Nyagasaza Narcisse wari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo akanashinjwa n’ubundi bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku musozi wa Nyabubare n’ubwicanyi bwakorerwaga kuri bariyeri zitandukanye i Nyanza.

Mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Hategekimana Philippe ‘Biguma’, yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori muri Nyanza. Jenoside irangiye yahungiye muri Congo aho yavuye ajya mu gihugu cy’Ubufaransa ahakora imirimo itandukanye yarahinduye umwirondoro kugeza muri  2017, avumbuwe ahita ahungira muri Cameroun ari naho yafatiwe.

Hategekimana Philippe ‘Biguma’ yitabira iburanishwa, uyu munsi ntacyo yatangaje ku buhamya bwa Majoro Habyarabatuma Cyriaque ariko mu minsi ishize yahakanye ibyaha byose aregwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda na Congo bahuriye i Burayi baganira uko bakemura ibibazo by’impunzi
Next articleUrukiko rwanze ibisobanuro bya Dubai na Rwamurangwa rutegeka ko bakomeza gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here