Muhizi Anatole uherutse kubwira Perezida Kagame ko yangiwe guhabwa icyangombwa cy’ubutaka burimo inzu yaguze kubera Banki nkuru y’u Rwanda yatawe muri yombi azira gukoresha inyandiko mpimbano no kutubahiriza ibyemezo by’inkiko.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyamasheke mu cyumweru gishize, Muhizi Anatole yamubwiye ko yarenganyijwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kimwima ibyangombwa by’ubutaka yaguze n’uwitwa Rutagengwa Jean Leon, kuko iki kigo cyabisabwe na banki nkuru. Icyo gihe Perezida Kagame nawe yibajije aho Banki nkuru y’u Rwanda ihurira n’ibyangombwa by’ubutaka.
Kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwabwiye KT press ko Muhizi Anatole yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Remera azira gukoresha impapuro mpimbano no kutubaha ibyemezo by’inkiko.
Murangira Thierry umuvugizi wa RIB, agira ati: “ Muhizi ntiyigeze aba umunyakuri mu kugaragaza ikibazo cye ahubwo yanze kubahiriza ibyemezo by’inkiko byamusohoraga mu nzu kuko yayiguze ari ingwate ya banki ku nguzanyo ya miliyoni 31 yahawe Rutagengwa Jean Leon wayimugurishije.”
Murangira akomeza avuga ko Banki Nkuru y’u Rwanda yandikiye ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka itambamira ubutaka Muhizi yaguze kuko yari imaze kumutsinda mu rukiko.
INKURU BIFITANYE ISANO
Ku wa 27 Kanama, ubwo Muhizi yagezaga ikibazo cye kuri Perezida Kagame aho yari yasuye abaturage muri Nyamasheke, yamubwiye ko atari ubwambere amugejejho iki kibazo ko abo agishinga bose barushwa imbaraga na Banki nkuru y’u Rwanda bakakivamo gusa bakamugira inama yo kwitabaza amasengesho.
Iki kibazo cyageze mu maboko ya senateri Mukabaramba Alvera, urwego rw’umuvunyi n’inzego zibanze ariko bose ntacyo bari baragikozeho.
Nyuma yo kongera kumva iki kibazo Perezida Kagame yari yahise agishinga abandi bayobozi barimo Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, polisi y’Igihuhugu n’abandi anabaha iminsi itatu yo kuba bagikemuye.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko ipererza kuri iki kibazo rigikomeje harebwa abandi baba barakigizemo uruhare.