Home Politike Nyamasheke : Perezida Kagame yibajije uko BNR ijya mu byangombwa by’ubutaka

Nyamasheke : Perezida Kagame yibajije uko BNR ijya mu byangombwa by’ubutaka

0

Ku munsi wa gatatu w ‘uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Ntara y’amajyepfo n’uburengerazuba  mu Karere ka Nyamaseheke naho yagejejweho akarengane  abaturage bakorewe n’inzego zitadukanye zirimo izubutegetsi bwite za leta n’iz’Ubutabera.

Muhizi Anatole yabwiye Perezida Kagame uburyo Banki nk’uru y’u Rwanda yakoresheje ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka maze kimwima ibyangombwa n’inzego zindi zirimo umuvunyi bananirwa kumurenganura kuko bose bamubwiraga ko ikibazo cye kizakemurwa n’amasengesho.

“Naguze ubutaka nyuma yo kubwirwa na RDB ko butari ingwate ndetse mbugurira imbere ya noteri nawe agaragaza ko ubutaka nta kibazo bufite.” Muhizi akomeza agira ati “Ariko nyuma nagiye gushaka icyangombwa cy’ubutaka nsanga Banki nkuru y’u Rwanda yarabwiye ikigo cy’Igihugu y’ubutaka ko batagomba kumpa ibyangombwa kuko naguze n’uwibye (BNR). Kuva icyo gihe nimwe icyangombwa.”

Aha niho Perezida Kagame yahereye yibaza uko banki Nk’uru y’u Rwanda ijya mu itangwa ry’ibyangombwa by’ubutaka.

“Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ijya mu kigo cy’ubutaka gute?”

Si ubwambere iki kibazo kigejejwe kuri Perezida Kagame

Muhizi avuga ko ubutaka yabuguze mu mwaka w’i 2015 abuguze na Rutagengwa Jean Léon wari umukozi wa BNR ariko akaba atarabona ibyangobwa byabwo kubera Banki nk’uru y’u Rwanda. Avuga ko ikibazo yigeze kukibwira Perezida Kagame aho yari yasuye abaturage mu Ntara y’amajyaruguru maze agishinga Senateri Mukabaramba Alvera wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu icyo gihe.

“ Icyo gihe umaze kubishinga Dr. Mukabaramba yampaye iminsi itatu ariko na n’ubu ntabyangombwa ndabona.”

Anatole avuga ko usibye amasengesho nta wundi urusha imbaraga BNR,  “ Abo mumpa buri gihe barushwa imbaraga na BNR bakansaba kujya gusenga.”

Anatole avuga ko abo Perezida ashinga ikibazo cye bose baruhswa imabarga na BNR bakamusaba kwitabaza amasengesho

Muhizi avuga ko usibye Mukabaramba wananiwe kumuhesha ibyangombwa by’ubutaka bwe hari abadepite yitabaje bamusaba kwitabaza amasengesho, urwego rw’umuvunyi narwo ntirwashoboye kumukemurira ikibazo kugeza ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ahahereye ubutaka bwe.

Nyuma yaho Muhizi yari abwiriye Prezida Kagame ko kuva yagura ubwo butaka amaze kubutangaho amafaranga aruta ayo yabuguze ashaka ibyangombwa byabwo yahise ahabwa iminsi 3 yo kuba yabonye ibyangombwa by’ubutaka bwe.

Perezida Kagame yahise abwira Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi JMV, ko “ Ubu turi mu mpera z’icyumweru ariko kuva ku wambere kugeza ku wa gatatu bizabe byakemutse.”

Nshimyumukiza Philemon ni undi muturage wabwiriye Perezida Kagame iby’akarengane ke mu Karere ka Nyamasheka aho we na Koperative ahagarariye ikorera mu Karere ka Rusizi  bambuwe na Habiyambere Guillaume ikawa ifite agaciro karenga miliyoni 46 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kuva mu mwaka wi 2016 bakwamburwa iyi kakwa bareze Habiyambere mu nkiko z’ubucuruzi zitandukanye hose baramutsinda ariko  hajya kurangizwa urubanza n’umuhesha w’inkiko bagasanga nta mutungo n’umwe umwanditseho.

Perezida Kagame yibajije impamvu uwahemutse akidegembya anasaba inzego bireba zirimo RDB kureba abo yaba yaranditseho imitungo ye igakurwamo ikushyurwa koperative.

Mu bandi bagaragarije akarengane kabo kuri Perezida Kagame harimo umuturage ufite umwana wasambanyijwe ku ngufu ajya kurega mu nkiko aratatsinda ariko uwo atsinze nyuma aza kugurisha umutungo wari kuvamo ibyo azishyurwa agiye kurega bwa kabiri ashaka ko yishyurwa aba ariri we utsindwa ubu niwe wagurishirijwe ibye ngo yishyure amagarama y’igarama ry’urubanza n’igihembo cy’avoka wamutsinze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbagize Itorero Inyamibwa batorokeye mu Bufaransa aho bari bitabiriye Festival
Next articleAbanyarwanda bafungiwe muri Congo baratabarizwa na mugenzi wabo watorotse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here