Straton Musoni wahoze ari visi perezida w’umutwe wa FDLR agiye gutura mu Rwanda nyuma yo gufungurwa, ndetse amakuru yemeza ko azagera mu gihugu mu minsi mike.
Muri Nzeri 2015 nibwo Ignace Murwanashyaka wari perezida wa FDLR na Straton Musoni wari umwungirije bakatiwe n’urukiko rwa Stuttgart gufungwa imyaka 13 n’umunani nk’uko bakurikirana, bashinjwa kuba baratanze amabwiriza yo kugaba ibitero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hagati ya 2008-2009.
Mu gihe igihano cyari cyakatiwe Musoni cyemejwe mu bujurire, imyaka Murwanashyaka yagombaga gufungwa yo yakuweho kubera ko umwanzuro wafashwe na ruriya rukiko rwamukatiye yagaragayemo amakosa.
Murwanashyaka na Musoni babaga mu Budage aho hari barahawe ubuhungiro. Bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu, 39 by’intambara.
We na Musoni batawe muri yombi mu 2009 mu Budage, bashyikirizwa urukiko rwo muri iki gihugu mu 2011.
Musoni yavutse mu 1961, atura mu Budage kuva mu 1986, aho yakoraga mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ni naho bahurizaga ibikorwa bya FDLR.
Amategeko u Rwanda rugenderaho ateganya ko nta muntu ushobora gukurikirawa kabiri ku cyaha kimwe, cyafashweho icyemezo n’urukiko.