Uwari ihagaraiye u Bwongereza mu Rwanda no mu Burundi afite icyicaro i Kigali mu Rwanda yasoje inshingano ze mu Rwanda asezerwaho na Perezida Kagame kuri uyu wa gatatu taliki ya 2 Kamena 2021.
Jo Lomas yatangiranye na Mutarama 2018, inshingano zo guhagararira Igihugu cye mu Rwanda akaba azisoje nyuma y’imyaka irenga itatu.
Ubwongereza ni kimwe mu Bihugu bitera inkunga nini u Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo uburezi, ubukungu n’ibindi.
Jo Lomas, asoje inshingano ze mu Rwanda rutakiriye inama y’abakuru y’Ibihugu na Guverinoma b’umuryango w’Ibihugu bivuga icyongereza CHOGM kuko isubitswe kabiri.
Hiyongeraho kandi kuba asoje inshingano ze umwuka hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza utameze neza kuko Ubwongereza bwanze kwemera inyito “Jenoside yakorerwe Abatutsi.”
Ms Joanne Lomas, yaje mu Rwanda avuye guhagararira igihugu cye muri Namibia, uyu kandi ni umuntu wahagarariye Ubwongereza mu Bihugu byinshi birimo Siriya, mu Muryango w’abibumbye n’ahandi nka Sarajevo.