Home Politike Uwayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yazamuwe mu ntera

Uwayoboraga ingabo z’u Rwanda muri Mozambique yazamuwe mu ntera

0

Kabandana Innocent wayoboraga ingabo z’u Rwanda i Cabo del Gado muri Mozambique yazamuwe mu ntera na Perezida Kagame akurwa ku ipeti rya Jenerali majoro agirwa Liyotona Jenerali nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’inagabo.

Gen Kabandana Innocent yazamuwe mu ntera na Perezida Kagame ari wenyine. Mu itangazo bavuga ko Perezida Kagame amuzamuye ku bw’imirimo yakoze mu kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique.

Ukwezi kwari gushize asimbuwe ku buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique, yasimbuwe na Major General Eugene Nkubito nawe wari umaze igihe gito azamuwe kuri iri peti.

Umwaka urashize ingabo z’u Rwanda zitangiye imirimo yo kugarura amahoro n’umutekano mu ntara ya Cabo del Gado muri Mozambique, iyi ntara yari yarigaruriwe n’ibyihebe byari byarirukanye abaturage mu duce twinshi tw’iyi ntara.

Nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigiyeyo bwambere nyuma zikaza gufatanya n’ingabo zo mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo bahashije ibi byihebe abaturage bagaruka mu byabo ubuzima bwongera kugaruka mu mujyi.

Gen Kabandana wazamuwe mu ntera mbere yuko ajya kurwana muri Mozambique yari akuriye umutwe w’ingabo udasanzwe mu Rwanda (special force).

Mu bijyanye n’amashuri yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere n’ubukungu (Business administration), yabyize muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Oklahoma Christian University).

Kabandana kandi yanabaye igihe kinini muri ambasade y’u Rwanda muri Amerika i washington nk’ushinzwe umutekano ( defense attache ), usibye iyi mirimo yanashinzwe amasoko n’ibikoresho mu gihe gitandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda.

yanabayeumuyobozi w’ungirije mu gisirikare cy’umuryango w;abibumbye ishinzwe kugarura amahoro n’umutekano muri Dudan y’epfo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Abaganga bo mu bitaro bya Ebola bari mu myigaragambyo
Next articleGicumbi: Abakiri bato bekeneye ababaganiriza ku buzima bwo mu mutwe bahoraho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here