Home Amakuru Zambia: Umucamanza ukekwaho ruswa yiyahuye uruzi ruramwanga

Zambia: Umucamanza ukekwaho ruswa yiyahuye uruzi ruramwanga

0

Umucamanza wo mu rukiko rukuru mu Gihugu cya Zambia ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa yashatse kwiyahura mu mu ruzi rwa Zambezi arohorwa n’umurobyi amushyikiriza inzego z’ubutabera.

Wilfred Muma, umucamanza w’urukiko rukuru mu burengerazuba bwa Zambia, kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo kwimura ubutaka bw’ingabo z’Igihugu buri mu mujyi wa Lusaka akabuha ishyaka riri ku butegetsi, iri shyaka ryashakaga kubaka ibiro byaryo kuri ubu butaka.

Wilfred Muma, ahakana ibyaha byose aregwa mu rukiko.

Yatawe muri yombi mu byumweru bibiri bishize ariko nk’uko umuvugizi wa polisi ya Zambiya, Danny Mwale, abitangaza ngo ku wa gatatu uyu umucamanza yaburiwe irengero asiga yandikiye abo mu muryango we ko agiye kwiyahura

Umuvugizi wa polisi akomeza avuga ko hakomeje iperereza ryo kumushakisha baza gutahura imodoka ye ku kiraro cy’uruzi rwa Zambezi aho yari isa n’iyatawe, iyi modoka basanze iri kwaka irimo n’urufunguzo rwayo.

Mu ijambo rye, Bwana Mwale yagize ati: “Iperereza ryambere ryerekanye ko umucamanza Muma, yiyahuye yijugunye mu ruzi rwa Zambezi mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi muri Zambiya ndetse n’abaturage bakomeje kumushakishiriza mu ruzi rwa Zambezi.”

Umuvugizi wa polisi yavuze ko nyuma y’amasaha abiri abapolisi bahawe amakuru n’abaturage bavuga ko uyu mucamanza yarokowe n’umurobyi wamwumvise ari gutabaza.

Uyu mucamanza nyuma yo kurokorwa yahise ashyirwam mu bwato ngo ajyanwe aho yasize imodoka ye bahasanga polisi ihita yongera kumuta muri yombi ariko ibanza kumujyana kwitabwaho n’abaganga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtaganzwa Ladislas arakomeza gufungwa burundu
Next articleUndi Musirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here