Home Politike Undi Musirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda

Undi Musirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu umusirikare wa Congo, FARDC, yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kuhinjira arasa ibikorwa by’abanyarwanda ahita araswa yicwa n’ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka.

Amakuru y’abegereye umupaka iri rasana ryabereyeho yemeza ko nyuma y’uko uyu musirikare wa Congo apfuye habaye kurasana gukomeye hagati y’ingabo z’u Rwanda zari ku mupaka n’ingabo za Congo. Abaturage bahaturiye bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’amasasu.

Aya makuru yo kurasana hagati y’ibisirikare byombi yanemejwe n’igisirikare cy’u Rwanda mu itanagzo cyasoheye kivuga ko ubu ibintu byasubiye mu buryo ku mupaka hatekanye nyuma y’iri rasana.

Iri rasana ryanagarutsweho n’abanyamakuru batandukanye kumbugankoranyambaga.

Uyu musirikare warasiwe ku butaka bw’u Rwanda abaye uwa gatatu (3) w’igisirikare cya Congo FARDC, uharasiwe mu gihe cya vuba ashaka kugirira nabi ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

Usibye Abasirikare ba Congo bamaze kurasirwa mu Rwanda igisirikare cy’u Rwanda giherutse no kurasa indege y’intambara y’iki gihugu nayo izira kuvogera ikirere cy’u Rwanda.

U Rwanda ruhora rusaba Congo guhagarika ubushototanyi ikora haba ubwo kuvogera ikirere cyarwo ikoresheje indege zayo no kuvogera umupaka w’ubutaka bikorwa n’abasirikare bayo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZambia: Umucamanza ukekwaho ruswa yiyahuye uruzi ruramwanga
Next articleNyuma y’abafana,umuyobozi n’abakinnyi bafunzwe bazira umusifuzi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here