Home Ubutabera Usibye ubucucike nta kindi kibazo cy’uburenganzira bwa muntu kiri mu magereza

Usibye ubucucike nta kindi kibazo cy’uburenganzira bwa muntu kiri mu magereza

0
Usibye ubucucike nta kindi kijyanye n'uburenganzira bwa muntu kibangamiye abafungiwe muri gereza zo mu Rwanda

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu yatangarije imitwe yombi y’inteko zishinga amategeko mu Rwanda ko usibye ikibazo cy’ubucucike muri gereza zo mu Rwanda nta kindi kibazo abazifungiwemo n’abazigorererwamo bafite kijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Ibi ni ibigaragara muri raporo komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw amuntu yashyikirije abagize inteko ishingamategeko umutwe wa sena n’umutwe w’abadepite. Iyi komisiyo ivuga ko yageze muri gereza zose zo mu Rwanda uko ari 14 igasanga hafungiwemo abantu 79673.

Mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu iyi komisiyo ivuga ko abafungiwe muri izi gereza zose babona uburenganzira mu bijyanye n’ubuzima kuko gereza zose zifite amavuriro.

Uburenganzira ku bijyanye n’uburezi nabwo abafungwa bose barabufite kuko gereza zose zigisha abatazi gusoma no kwandika ndetse hakaba hari gezeza zimwe zanatangije gahunda yo kwigisha imyuga zikanatanga n’impamyabumenyi ku bagororwa bazizemo.

Abafungiwe muri gereza zose zo mu Rwanda bose bafite uburenganzira bwo gusurwa kuko basurwa hubarijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Abafunzwe bose bafite uburenganzira ku butabera buboneye kuko abatishoboye babona ababunganira ku buntu ndetse hakaba nta wufunzwe binyuranije n’amategeko kuko ntawufunze by’agateganyo warenge igihe kandi ntanusubikirwa urubanza mu buryobudakurikije amategeko.

Usibye ibi muri gereza zo mu Rwanda ntabikorwa by’iyica rubozo,iby’ubugome, ibidawkiye umuntu n’ibimutesha agaciro biziringwamo .

Iyi komisiyo isanga ibibangamiye abazifungiwemona ari ubucukike kuko izi gereza zose zifite ubushobozi bwo gufungirwamo  abantu batarenze 61301 kandi zikaba zifunze abagera ku 79673. Bityo zikaba zifite ubucucike bw’129.9% bungana n’abafungwa 18,372 bafunzwe batarategenyirijwe aho gufungirwa.

Mu mfungwa zose abakurikiranyweho ibyaha bisanzwe bose hamwe ni 55033. Abakurikiranyweho icyaha cya Jenoside bose hamwe ni 22640

Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu isaba leta y’u Rwanda gukemura iki kibazo cy’ubucucike yifashishije inama ihabwa n’iyi komisiyo zirimo gufungura abafunzwe by’agateganyo, gukurikirana abantu badafunzwe, guhanisha abantu ibihano bifitiye inyungu rusange akamaro bitari ukubafunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki ashobora kuba agiye kongera guhura n’abayobozi barimo Jeannette Kagame
Next articleKenya: Hari kunugwanugwa guhindura itegeko nshinga ngo hakurweho manda za Perezida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here