Home Amakuru Kenya: Hari kunugwanugwa guhindura itegeko nshinga ngo hakurweho manda za Perezida

Kenya: Hari kunugwanugwa guhindura itegeko nshinga ngo hakurweho manda za Perezida

0

Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Kenya ryahakanye kugira uruhare mu bitekerezo ry’umwe mu badepite baryo uherutse gutangaza ko iri huriro riri gukora ibishoboka byose ngo itegeko nshinga ry’iki gihugu rihindurwe hakurweho manda ntarengwa z’umukuru w’Igihugu.

Uyu mudepite avuga ko bifuza ko manda z’umukuru w’igihugu wa Kenya zikurwaho zigasimbuzwa imyaka y’amavuko. Aho kugirango perezida arekere aho gutegeka kuri manda ebyiri ahubwo akarekera gutegeka yujuje imyaka 75 y’amavuko.

Muri iki gihe itegeko nshinga ry’igihugu ryemerera perezida gukora manda ntarengwa y’imyaka itanu yongerwa inshuro imwe gusa.

Umudepite, Salah Yakub, mu ntangiriro ziki cyumweru yavuze ko ihuriro riri ku butegetsi ryifuza ko hajyaho ubugororangingo kugira ngo manda zikurweho kandi imyaka y’umukuru w’igihugu wemerewe kuyobora igihugu igabanuke  igere ku  myaka 75.

Ivugurura ry’izi ngingo mu itegeko nshinga rigomba guca muri referandumu. Ibi mu gihe byaba byemejwe byaha perezida Ruto w’imyaka 55 amahirwe yo kuyobora iki gihugu imyaka 20 kuko yazava ku butegetsi yujuje imyaka 75.

Iki cyifuzo cyateje impaka mu gihugu bituma ishyaka rya Perezida Ruto, UDA ryitandukanya n’ibitekerezo bya Depite  Salah Yakub.

Ishyaka UDA kuri twitter ryagize riti: “ Ishyaka ntiryigeze riganira ku bijanye no guhindura manda ntarengwa z’umukuru w’Igihugu. Ishyaka ubu rihugiye mu gushyira mu bikorwa gahunda Perezida yemereye abaturage ubwo yiyamamazaga. Ibi byombi rero ntibyabangikanywa.”

Umuyobozi w’ishyaka ry’tavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yasabye Abanyakenya kuba maso bakirinda gukorerwa nk’ibyo Perezida Museveni yakoreye abagande.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUsibye ubucucike nta kindi kibazo cy’uburenganzira bwa muntu kiri mu magereza
Next articleSadio Mane ntabwo azagaragara mu mikino y’igikombe cy’Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here