Ni inkuru mbi ku ikipe y’igihugu ya Senegal n’abakunzi bayo. Sadio Mane ntazakina imikino y’igikombe cy’Isi iteganyijwe kubera muri Qatar kuva taliki 20 Ugushyingo kugeza taliki ya 8 Ukuboza.
Kutagaragara muri iki gikombe cy’Isi kwa Sadio Mane biturutse ku mvune yahuriye nayo mu mukino ikipe ye ya Beyern Munichen yaraye itsinzemo Breme ibitego bitandatu kuri kimwe. Muri uyu mukino uyu rutahizamu yasohotse atawurangije kubera imvune. Ikinyamakuru cy’imikino L’Equipe gitangaza ko abayobozi mu ikipe ya Beyern Munichen batangaje bimwe mu byo bamaze kumenya kuri iyi mvune.
Sadio Mane yababaye inyama iri hagati y’ikirege n’ukuguru (tendon) bikazatuma amara ibyumweru byinshi atagaragara mu kibuga. Urutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Senegal bazitabira imikino y’igikombe cy’isi ruzamenyakana kuri uyu wa gatanu. Byitezwe ko uyu rutahizamu ugenderwaho cyane n’iki Gihugu atazarugaragaraho.
Sadio Mane ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza ku Isi kuri ubu nyuma y’uko mu bihembo bya Ballon d’Or biherutse gutangwa bihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi yabaye uwa kabiri nyuma ya Benzema wari wabaye uwambere. Sadio Mane kandi muri Mutarama uyu mwaka yafashishe ikipe ye y’Igihugu ya Senegal kwegukana igikombe cy’Afurika.