Polisi y’igihugu ishami rishinwe umutekano wo mu muhanda yanyomoje amakuru avuga ko amafaranga acibwa abantu batwara imodoka banyoye ibisindisha n’abatwara imodoka bari kuvugira kuri telefoni yiyongereye.
Hashize iminsi, ku mbuga nkoranyambaga hacicikana ubutumwa butandukanye, buvuga ko ihazabu icibwa abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha yikubye inshuro zirenga eshatu iva ku mafaranga 150.000 igera ku mafaranga 400.000, ubu butumwa kandi bwanavugaga ko n’amande acibwa abakoresha telefoni mu gihe batwaye ibinyabiziga nayo yavuye ku mafaranga 25 000 agera ku mafaranga 150.000.
Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere, yabwiye ikinyamakuru The New Times ati: “Ibyo ni ibinyoma.”
Yongeyeho ati: “Sinzi aho amajwi azenguruka yaturutse, ariko ibihano kuri ibyo byaha byo mu muhanda biracyari byabindi nta cyahindutse”.
Icyakora, yahamagariye abakoresha umuhanda bose kugira kwitwararika, kwirinda gutwara ibinyabiziga banyiye ibisindisha, kwirinda umuvuduko ukabije, gukoresha telefoni zabo igihe bari mu muhanda, n’bindi bikorwa bishobora guteza impanuka.
Akenshi, niba ibihano byibyaha byo mumuhanda bigomba guhinduka, hariho komite yigihugu ishinzwe umutekano wo mumuhanda igomba kwicara kugirango ifate ibyemezo nkibi bibazo biri hafi.