Home Ubutabera Sobanukirwa imbabazi Perezida wa Repubulika aha imfungwa n’abagororwa

Sobanukirwa imbabazi Perezida wa Repubulika aha imfungwa n’abagororwa

0
Mu bababariwe biravugwa ko harimo abakobwa 6 n’umuhungu umwe bahamijwe ibyaha birimo kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wa bo witwa Sandrine gufungwa imyaka 25 no kwishyura ihazabu y’amafaranga 4 470 425 Frw.

Mumpera z’icyumweru gishize Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 12 barimo n’abana batanu, usibye aba 12 hari n’abandi 802 nabo bababariwe na minisitiri w’ubutabera.

Ni bimwe mu byemezo byafashwe n’inama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize.

Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryasohotse mu Igazeti ya Leta yasohotse kuwa 08/11/2019, rigaragaza mu ngingo ya 227 ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije, kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu. Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.

Perezida wa Repubulika atanga imbabazi igihe abisabwe n’uwakatiwe igihano. Gusaba imbabazi bikorwa n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iyo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa amaze kubona urwandiko rusaba imbabazi, ahita akora raporo iherekeza urwandiko rusaba igaragaza ibi bikurikira; umwirondoro w’usaba, icyaha afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwamuhamije icyaha, igihe amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire ye muri gereza n’ibimenyetso bibigaragaza hamwe n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Imbabazi rusange zitangwa na Perezida wa Repubulika zisabwa na Minisitri ufite ubutabera mu nshingano ze, amaze kugaragaza impamvu ashingiraho zigomba guherekezwa na raporo y’umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa igaragaza umwirondoro w’usabirwa imbabazi.

Agaragaza kandi icyaha usabirwa imbabazi afungiwe, icyemezo cy’urukiko rwa nyuma rwahamije icyaha usabirwa, igihe usabirwa imbabazi amaze mu gihano n’igihe gisigaye, imyitwarire muri gereza y’usabirwa n’ibimenyetso bibigaragaza n’inama y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku busabe bw’imbabazi za Perezida.

Impamvu zishobora gutuma ufunzwe yemererwa gufungurwa by’agateganyo, harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi, kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’umuganga wemewe na Leta.

Usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa mu bihe bikurikira: iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; iyo yakatiwe igifungo cya burundu ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.

Nibura inshuro imwe mu mwaka, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ashyikiriza Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze urutonde rw’abasabye ifungurwa ry’agateganyo.

Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, abisabwe n’Ubushinjacyaha ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko akatiwe igihano gishya, atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.

Uwambuwe ifungurwa ry’agateganyo agomba gufungirwa igihano cyose cyangwa igice cyacyo yari asigaje igihe ahabwa ifungurwa, giteranyije n’ikindi gihano cyose yaba yaraciwe nyuma.

Kigali Today ivugana n’umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Sengabo Hillary,yatangaje ko bataramenya urutonde rw’abafunguwe kuko rusohoka mu Igezeti ya Leta bakabona kurugenderaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmudepite wasinze bigatungura Perezida Kagame yeguye ku bushake bwe
Next articlePerezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bikize, G20
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here