Mu itangazo rya sohowe na Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Kenya, kuri ubu akaba ari umuhuza mu kibazo cya M23 na Leta ya Congo, rivuga ko we na Perezida Kagame bemeranyije gufatanya kumvisha M23 ko igomba guhagarika intamabara ikanava mu duce imaze kwigarurira.
Iri tanagzo ritagaragaza uburyo aba bombi baganiriye rivuga ko ibi biganiro byabaye nyuma yaho Kenyatta avuye kuganira na perezida Tshisekedi akanasura inkambi z’abakuwe mu byabo n’intambara igisirikare cya Congo kirwanamo na M23.
Ingingo ya gatu igaragara muri iri tangazo ivugako Perezida Kagame yaemereye Uhuru Kenyatta kumufasha bagahamagarira “inyeshyamba za M23 guhagarika intambara no kuva mu duce yigaruriye tukagenzurwa n’ingabo z’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba nk’uko byemejwe n’abakuru b’ingabo bo mu bihugu bigize EAC.”
Iri tanagzo kandi rikomeza rivuga ko umuryango wabibumbye ishami rishinzwe gucyura impunzi rigomba gufasha mu gutoranya impuzi z’abanyecongo zahungiye mu Rwanda no muri Uganda zigomba gutaha.
Aya makuru kandi yakurikiwe n’andi avuga ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha taliki ya 21 Ugushyingo, Perezida Kagame agomba guhurira na Perezida Tshisekedi i Luanda muri Angola bakongera kuganira babifashijwemo na Perezida Lourenco.
Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira uduce twinshi turimo n’umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda, bikaba binavugwa ko izi nyeshyamba ziri hafi gufata umujyi wa Goma ari nawo murwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Ingabo zihuriweho n’umuryango wa Afurika y’ubursirazuba zimwe zimaze kugera muri Congo, Kenya niyo yonyine imaze kuzohereza n’ubwo na Uganda nayo yatangaje ko iri mu myiteguro yanyuma yo kuzohereza. Izi ngabo zifite inshingno yambere yo kurwanya M23 nta kintu zirakora mu kurwanya M23.
Indi nshingano izi ngabo zifite ni ukwambura intwaro imitwe irenga 100 yitwara gisirikare ibarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
Intambara ya M23 yongeye kuzambya umubano hagati y’u Rwanda na Congo, ni umubano wari umaze kuba mwiza kuva Tshisekedi afashe ubutegetsi. Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 u Rwanda rukabihakana ahubwo narwo rugashinja leta ya Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kutarwanya ibikorwa by’ivangura bigamije kugirira nabi abanyarwanda n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bari ku butaka bwa Congo.