Home Ubutabera Amategeko yose n’imanza byo mu Rwanda biboneka ku rubuga rumwe

Amategeko yose n’imanza byo mu Rwanda biboneka ku rubuga rumwe

0

Abafatanyabikorwa mu nzego z’ubutabera bashyize hanze urubuga bizerako rugiye guhindura byinshi mu kubona no koroshya ibijyanye n’ibikenerwa mu butabera nk’amategeko n’imanza zaciwe.

Ururbuga rwa interenet (murandasi) www.amategeko.gov.rw, rwamuritswe ku wa 25 Ukwakira, ni urubuga ruzajya rugaragaraho amategeko, raporo z’amategeko n’imanza. Uru rubuga rufunguriwe buri wese kandi ni Ubuntu.

Umunyamategeko Innocent Muramira, avuga ko uru rubuga ruzakemura ibibazo by’ubujiji mu mategeko kuko n’ubusanzwe hari benshi byagoraga kugera ku mategeko ngo bayasome bayamenya cyangwa bayifashishe aho bayakeneye.

“Ariko nanone tugomba kwibuka ko kutamenya amategeko bitaguha impamvu yo kuyarengaho.” Muramira akomeza avuga ko uru rubuga ruzatuma abantu benshi bamenya amategeko , ibi bikazatuma imanza mu nkiko zigabanuka kuko hari abantu benshi bazaba bamaze kumenya icyo amategeko avuga bityo ntibayarengeho.

Muramira asaba ko uru rubuga hari ibikwiye kongerwamo nko kurukora mu buryo rufunguka neza kuri telefoni ( mobile app) kandi rukajya ruhora rushyirwaho ibishya kuko abantu benshi cyane cyane urubyiruko ari abakoresha telefoni.

Mukantaganzwa Domitile, umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko RLRC, avuga ko uru rubuga rwatwaye 1,316,596,418 y’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga yagiye mu kurukora no kugirango rugumeho rufite ireme, ari nako rworohereza abanyarwanda kubona amategeko, raporo z’amategeko n’imanza mu buryo bworoshye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mukantaganzwa   Ati: “Uru rubuga ruje kuziba icyuho cyo kugera ku mategeko kuko ubu amategeko yose kandi agezweho azajya agaragara ku rubuga rumwe, yanditswe neza mu ndimi eshatu (Kinyarwanda, Igifaransa, n’Icyongereza), uru rubuga kandi ruzakoreshwa cyane n’abakora umwuga w’amategeko, abanyeshuri ndetse n’abashakashatsi.”

Kugeza ubu uru rubuga ruriho amategeko 700 akazajya yongerwaho nibura inshuro imwe mu kwezi.

Aha niho Perezida w’urukiko rw’ikirenga , Nteziryayo Faustin ahera asaba ababishinzwe guhora bashyira amtegeko agezweho kuri uru rubuga no kurumenyekanisha rukabyazwa umusaruro. Akomeza avuga ko amategeko agomba kugira uruhare mu mibereho myiza y’abayarwanda, iterambere, amahoro n’umutekano.

Nteziryayo kandi avuga ko u Rwanda nk’igihugu gishyize imbere iyubahirizwa ry’amategeko ari ngombwa ko amategeko aboneka mu buryo bworoshye bikanafasha abagomba kuyashyira mu bikorwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyarwanda Kabasinga Florida yatorewe kuyobora abavoka bo muri EAC, EALS
Next articleNsanzimana Sabin wahagaritswe mu minsi ishize yagizwe minisitiri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here