Nsanzimana Sabin, wari umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza i Butare, CHUB, yagizwe minisitiri w’ubuzima asimbuye Ngamije Daniel wari ugiye kumara imyaka itatu kuri uyu mwanya.
Itangazo rya minisitiri wintebe rivuga ko aya mavugurura yakozwe na Perezida Kagame, si Ngamije gusa wasimbuwe muri minisiteri y’ubuzima kuko na Mpunga Tharcisse wari umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri nawe yasimbujwe Yvan Butera. Gusa Mpunga yagizwe umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK mu gihe Ngamije we nta zindi nshingano yahise ahabwa.
Mu mpera z’umwakaushize nibwo Nsanzimana Sabin, wayoboraga ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima, RBC, hasohotse itangazo rimuhagarika icyo gihe yanakozweho iperereza. Nyuma y’amezi abiri ari gukorwaho iperereza hatigeze hatangazwa icyavuyemo yahise agarurwa mu kazi, gusa ahindurirwa inshingano ntiyagaruka muri RBC, ahubwo agirwa umuyobozi w’ibitaro bya CHUB. ibi bitaro abiyoboye amezi icyenda ahita agirwa minisitiri.
Ngamije usimbuwe kuri uyu mwanya ntihatangajwe impamvu zisimburwa rye, yawugezeho ku wa 27 Gashyantare 2020, nawe yari asimbuye Diane Gashumba wari uwuvuyeho azira amakosa arimo kubeshya Perezida Kagame.
Nsanzimana Sabin, inzobere mu kurwanya indwara z’ibyorezo agiye kuri uyu mwanya nyuma y’igihe icyorezo cya Covid-19 gisa naho kiri kurangira mu gihugu ariko hari indi ntambara yo kurwana ko icyorezo cya Ebola kitagera mu gihugu kuko kiri mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda.