Home Politike CHOGM: Hamenyekanye igihe inama y’abayobozi ba Commonwealth yimuriwe

CHOGM: Hamenyekanye igihe inama y’abayobozi ba Commonwealth yimuriwe

0

Inama y’abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth izwi nka CHOGM, yari kuba muri uyu mwaka wa 2020 izaba mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha nk’uko uwo muryango wabitangaje.

Yari iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, isubikwa mu kwezi kwa kane kubera Covid-19. Ibihugu bigize uwo muryango ntibyahise byumvikana igihe izabera.

inkuru ya BBC ivuga ko uyu munsi ku wa gatatu tariki ya 23 Nzeri itangazo ryasohowe na Commonwealth, rivuga ko ibihugu biyigize byumvikanye ko izaba tariki 21 z’ukwezi kwa gatandatu 2021.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango ubusanzwe iba buri myaka ibiri, mu 2018 nibwo iyabereye i Londres yemeje ko izakurikira izabera mu Rwanda.

Byari biteganyijwe ko iyo nama i Kigali izitabirwa n’abantu bari hagati ya 7,000 na 10,000 barimo Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson n’igikomangoma Charles.

Ibyo perezida Kagame yavuze byagendeweho

Itangazo rya Commonwealth ry’uyu munsi risubiramo amagambo ya Perezida Paul Kagame avuga ko iyo nama yo mu 2021 izaba; “Umwanya mwiza wo kwigira hamwe amahirwe akomeye n’imbogamizi biri mu ikoranabuhanga, ibidukikije n’ubukungu bireba Commonwealth, cyane cyane ku rubyiruko”.

Naho Rt Hon Patricia Scotland, umunyamabanga mukuru w’uwo muryango, agira ati “Inama zacu mu Rwanda zizaba uburyo bwiza bwo kwibanda ku guhangana n’ingaruka za Covid“.

Madamu Patricia avuga ko iyo nama izanaganira ku bindi bibazo byugarije isi nk’ihindagurika ry’ikirere, ubukungu bw’isi, ubucuruzi n’ubufatanye bw’ibihugu.

Aho u Rwanda rwari rugeze mu myiteguro

Leta y’u Rwanda yatangaje mu ntangiriro y’uyu mwaka ko yari yarateganyije miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda mu myiteguro yo kwakira iyi nama.

Kwagura imihanda imwe, kuyirimbisha no kwagura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yari yarakozwe, n’indi yari igikorwa mu kwitegura iyi nama mbere y’uko coronavirus ituma iyi nama isubikwa igahagarara.

Commonwealth igizwe ibihugu 54 byiganjemo ibyahoze bikoronijwe n’Ubwongereza n’ibindi birimo ibidafitanye amateka n’Ubwongereza byasabye kuyinjira.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuhakana ibyaha bya jenoside n’umugambi wo kuyipfobya
Next articleNyagatare: Arakekwaho kuruma igitsina cy’umugabo we

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here