Urukiko rw’ikirenga rwemejeko rugomba gukomeza kuburanisha urubunza Leta y’u Rwanda iregwamo na Murangwa Edouard , uyisaba guhindura amwe mu mategeko yayo afite ingingo yemeza ko zihabanye n’itegeko nshinga nyuma yo kwanzura ko urega afite inyungu muri uru rubanza.
Murangwa Edouard arega leta ihagarariwe n’intumwa yayo nkuru (minisitiri w’ubutabera) asaba ko amategeko arimo itegeko rishyiraho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, n’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ahindurwa kuko afite ingingo zihabanye n’itegeko nshinga.
Murangwa arega Leta ayisaba gutesha agaciro cyangwa guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko twavuze hejuru avuga ibijyanye n’uko isaka, ifatirwa ry’ibintu by’ukekwaho icyaha n’uko kumviriza amajwi muri telefoni bikorwa . Murangwa avuga ko bitandukanye n’itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho ubu.
Mu kirego cye agaragaza ko ingingo za 10 igika cya (3) agaka ka a, b, c n’Igika cyayo cya 5, 7, 8 z’Itegeko N° 12/2017 ryo ku wa 07/04/2017, mu itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byarwo kimwe n’ ingingo za 13, 14, 23, 24, 29, 43, na 61 z’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha. Murangwa avuga ko izi ngingo z’aya amategko ziha ububasha umushinjacyaha bwo gutanga uburenganzira bwo gusaka ukekwaho ibyaha no gufatira ibye kimwe no kuba yakumvirizwa kuri telefoni.
Murangwa avuga ko ingingo ya 43 y’itegeko nshinga ivuga ko ubutegetsi bw’ubucamanza aribwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Ibi nibyo Murangwa ashingiraho avuga ko icyemezo cyo gusaka cyagakwiye gufatwa n’umucamanza aho gufatwa n’umushinjacyaha akurikije itegeko nshinga.
Usibye gusaka Murangwa asabako ibijaynye n’isaka byose birimo, kumviriza amajwi, gufatira n’ibindi nabyo byajya byemezwa n’umucamanza aho kuba umushinjacyaha. Ibi byose Murangwa avuga ko bigira ingaruka ku burengazira bwa muntu birimo kumutesha agaciro mu bandi kubera uko byakirwa n’abaturanyi be, abavandimwe be n’abandi. Ibi ngo bishobora guteza uwabikoze ihungabana ry’ubuzima bwo mu mutwe (Trauma), akaba ariyo mpamvu avuga ko bikwiye gutegekwa n’umucamanza aho gutegekwa n’umushinjacyaha.
Si ubwambere Murangwa Edouard, aburanye na leta ayisaba guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko atandukanye abona zihabanye n’itegeko nshinga kuko mu mwaka w’i 2019 nabwo yareze Leta mu rukiko rw’ikirenga asaba ko ingingo enye ziri mu itegeko ry’umutungo utimukanwa zivanwa muri iri tegeko cyangwa zigahindurwa. Icyo gihe urukiko rw’ikirenga rwemeye ko ingingo imwe muri iryo tegeko iteshwa agaciro izindi eshattu zigakomeza uko zimeze.