Mu bihe byose ni ngombwa ko ababyeyi, abishingizi b’abana n’abandi bose baba bafite ububasha ku bana bwemewe n’amategeko biba byiza bibukijwe ibyo amategeko abasaba cyane mu kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana.
Itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ni naryo riteganya ibyaha n’ibihano bikorerwa abana. Mu byaha bigaragazwa n’iri tegeko harimo n’icyaha cyo kumuhoza ku nkeke.
Iri tegeko risobanura ko guhoza umwana ku nkeke ari ugukorera umwana igikorwa icyo aricyo cyose gifite cyangwa gishobora gutera ingaruka mbi ku buzima bwe, haba ku mubiri cyangwa ku mitekerereze cyangwa kimuvutsa uburenganzira bwe.
Ingingo ya 28 y’iri tegeko igenera ibihano umuntu wese uhoza umwana ku nkeke, ibi bishobora kuviramo uwabimukoreye igihano cyo gufungwa burundu mu gihe umwana wabikorewe bimuviriyemo gupfa.
Inking ya 28 igira iti: “Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, umuntu wese uhoza umwana ku nkeke cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro harimo n’ibyo ku mubiri, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atatu (300.000 FRW). Bitabangamiye ibihano birushijeho gukomera biteganywa n’andi mategeko, iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW). Iyo icyaha kiviriyemo umwana urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.”
Usiye guhoza umwana ku nkeke iri tegeko rinagenera ibihano umubyeyi, umwishingizi n’undi wese umufiteho ububasha yemerewe n’amategeko wirengagiza inshingano ze ibihano birimo n’imirimo ifitiye inyungu rusange akamaro.
Ingingo ya 32 y’iri tegeko ivuga ko “Umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi wese ufite ububasha ku mwana mu buryo bwemewe n’amategeko utubahiriza imwe mu nshingano ze ziteganywa n’amategeko nta mpamvu yumvikana, ku buryo byagira ingaruka mbi ku buzima bw’umwana, ku mutekano we, ku mibereho ye cyangwa bigatuma umwana yishora mu buzererezi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1). Iyo habaye isubiracyaha, igihano kiba igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”