Padiri Edouard Ntuliye wakatiwe gufungwa burundu nyuma y’uko urukiko rumuhamije uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi yapfuye muri iki cyumweru.
Mu mwaka wi 1996 nibwo urukiko rwibanze rwa Kibuye mu Karere ka Karongi rwamauhamije uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rumukatira gufungwa burundu. Icyo gihe uru rukiko rwavuze ko yagize uruhare mu mpfu z’abatutsi barenga 60 baguye muri Seminari ya Nyundo mu gihe cya Jenoside.
Nyuma yo gukatirwa yajuririye iki gihano ariko no mu bujurire aratsindwa urukiko rutegeka ko ibihano yakatiwe n’urukiko rwibanze rwa kibuye bigumaho.
Nturiye arangirije igihano yakatiwe muri gereza ya Rubavu.
Musenyeri wa Nyundo, Anaclet Mwumvaneza, ariwe watangaje urupfu rwa Ntuliye ku wa mbere w’iki cyumweru avuga ko yaguye mu bitaro bya Kabgayi aho yari yajyanywe kwivuriza uburwayi butatangajwe.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Ntuliye yayoboraga Seminari ya Nyundo. Mu rubanza rwe, yashinjwaga kuba yarishe abatutsi mu buryo butaziguye ndetse akanorohereza interahamwe kwica abandi benshi.
Ku ikubitiro, Ntuliye yari yarahamijwe n’inkiko za Gacaca zamushyize mu cyiciro cya mbere cy’abateguye Jenoside maze yimurira ikirego cye mu nkiko zisanzwe nazo zimukatira gufungwa burundu.
Ntuliye yanashinjwe kwica mugenzi we w’umupadiri witwaga Padiri Adrien Nzanana.
Padiri Ntuliye kandi yanashinjwe kurebera ubwicanyi bwakozwe na mugenzi we padiri Seromba, ubwo yakoreshaga imashini mu gusenyeraho urusengero abatutsi bari baruhungiyemo hakagwamo abarenga 2000. Mu gihe aba batutsi bicwaga Ntuliye na bagenzi be babaga baninywera amayoga batitaye ku kababro n’imiborogo y’abatutsi babaga babahunguyeho.
Ntuliye, usibye ubufatanyacyaha bwa Nyange, yagize uruhare runini mu bwicanyi bwakorewe kuri Katedrali ya Nyundo aho byibuze abapadiri 20 b’Abatutsi bapfiriye umunsi umwe, ndetse n’abandi batutsi benshi baturutse mu duce twari tuhakikije bagizwe cyane n’abanyamadini n’abarimu.