Mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ukurikiranyweho icyaha gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko, yahakanye ibyo aregwa avuga ko ari ibihimbano.
Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha muri icyo cyaha.
Inteko yaburanishije uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko, abashinjacyaha babiri mu gihe Dr Kayumba yunganiwe na Me Ntirenganya Seif Jean Bosco.
Ubushinjacyaha bwatangiye busobanura ibyaha burega Dr Kayumba Christopher bwerekana ko byagiye bikorwa mu bihe bitandukanye aho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yabikoze mu 2012 mu gihe ubwinjiracyaha muri cyo yagikoze muri 2017 na 2012.
Ahawe umwanya, Dr Kayumba Christopher yasobanuye ko ibyaha aregwa ari ibihimbano.
Yavuze ko mu byo Ubushinjacyaha buvuga nta bigaragaza ibimenyetso by’ibikorwa bigamije gukora icyaha uretse amagambo gusa bukoresha kandi adashobora guhamya icyaha cy’imibonano mpuzabitsina.
Dr Kayumba Christopher yavuze ko abari abakozi be yabirukanye bitewe n’imyitwarire mibi bari bafite; ko ibi byaha akurikiranyweho ari iturufu y’Ubushinjacyaha kuko ibyo abo bari abakozi be bavuga ari byo bategetswe bityo ko mu buhamya harimo itekinika.
Ku wahoze ari umunyeshuri we, Muthoni Fiona Naringwa, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha buvuga ari ikinamico kuko uwo mukobwa yakomeje kumutumira mu kiganiro yakoraga kuri televiziyo yakoreraga, ibintu ngo bidashoboka.
Yavuze ko ukuri ku byo aregwa gushingiye ku kuba tariki 16 Werurwe 2021 ari bwo yasohoye itangazo rivuga ko yatangije ishyaka ‘Rwandese Platform for Democracy.’
Yavuze ko afunze kubera impamvu za politiki, ko ibyaha aregwa ari ibinyoma, asaba
ko ibirego by’Ubushinjacyaha bikwiye guteshwa agaciro hashingiwe ku biteganywa n’amategeko.
Umwunganira, Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, yavuze ko ibivugwa n’Ubushinjacyaha ari inkuru bwabwiwe kandi nyamara bwakabaye bwifashishije raporo za muganga.
Uko ubushinjacyaha busobanura ibyaha Dr Kayumba yakoze
Ubushinjacyaha bwasobanuye ibyaha Kayumba aregwa buvuga ko mu 2012 umukobwa wari umukozi we wo mu rugo wari uhamaze iminsi itatu gusa yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato nyuma yo kumuhamagara ngo amukorere isuku mu cyumba.
Uwo mukozi ngo yagumye mu kazi, ariko nyuma y’amezi abiri n’igice ngo Kayumba yongeye kugerageza kumusambanya amusanze mu cyumba yararagamo ariko ntiyabigeraho.
Bwasobanuye ko uwo mukozi yakomeje kubura amahoro ariko kandi ngo yangaga gusenya urugo rwe kuko yari yaramaze gushaka kandi Kayumba akaba umuntu utinyitse ku buryo n’iyo agira uwo abibwira atari kubyemera.
Ku wa 3 Werurwe 2021 umwe mu banyeshuri yigishaga (Muthoni) yatanze ikirego ko Kayumba Christopher mu 2017 yari agiye kumukoresha imibonano mpuzabitsina ubwo yashakaga gukora imenyerezamwuga mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA.
Asobanura ko Kayumba yamweretse ko afite amahirwe yo kuba yabona icyangombwa kimwemerera gukora imenyerezamwuga muri RBA, amusaba kumusanga iwe mu rugo.
Uyu mukobwa yasobanuye ko ageze mu rugo yabonye Kayumba yasanze abona ko ibimugenza atari bubimukorere ahita ahindura, agerageje gusubira inyuma undi aramufata.
Nyuma yo gukoresha imbaraga zose Muthoni yaje kumwiyaka aramucika, aza no gutekerereza Njuguna Joseph wari umuyobozi w’Ishami ry’ishuri ry’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda ibyamubayeho.
Njuguna ubwo yabazwaga yemeje ko Muthoni yamugejejeho ikibazo yahuye na cyo.
Kayumbba yasabiwe gufungwa imyaka 10
umushinjacyaha yasabye urukiko guhamya Christopher Kayumba ibi baha rukanamukatira imyaka icumi 10 n’amezi 6 kuri ibi byaha. umwazuri kuri uru rubanza uzatangazwa taliki ya 10 Gashyantare.