Prof Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu azize urupfu rutunguranye kuko yari yiriwe ari muzima.
Aya amakuru yatangajwe n’umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza, watanagaje ko nawe yumvise amakuru avuga ko Prof Mbanda yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, azize uburwayi butamaze igihe ati: “Turacyashaka amakuru ariko uriyo ambwiye ko yitabye Imana. Ni mu bitaro bya Kanombe”.
Manda ya Prof Mbanda yo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’amatora yari imaze igihe gito irangiye ariko akaba yari akiri mu nshingano kuko atari yagasimbujwe.
Charles Munyaneza yemeza ko Mbanda yari akiza ku kazi kuko no ku wa gatatu w’iki cyumweru yari ari kuri komisiyo y’Igihugu y’amatora n’ubwo kuri uyu wa gatanu atakoze kuko yari yabyukiye mu rwuri rwe.
Mbanda yavuye mu rwuri ajya ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe ari naho yaguye nk’uko byemejwe na Charles Munyaneza.
Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.
Mu gihe yayoboye komisiyo y’Igihugu y’amatora yayoboye amatora atandukanye arimo y’abadeoite ya 2013 na 2018, ayobora amatora y’inzego zibanze ayobora amatora ya referandumu ya 2015 n’amatora y’umukuru w’Igihugu ya 2017