Home Ubutabera Nzabamwita w’imyaka 15 yakatiwe imyaka ibiri isubitse

Nzabamwita w’imyaka 15 yakatiwe imyaka ibiri isubitse

0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana w’imyaka 15, igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’ihazabu ya miliyoni 1Frw, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

Mu iburanisha ryo ku wa 31 Mutarama 2023, uyu mwana yaburanye yemera icyaha ariko akerekana ko yabishowemo n’ababyeyi.

Mu Ukwakira 2022 nibwo uyu mwana utuye mu Umurenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.

Abashinzwe umutekano bamusanze mu rugo iwabo, bahasanga udupfunyika 52 tw’urumogi.

Ubwo bageraga muri urwo rugo, bahasanze uwo mwana gusa kuko se yari yamaze kubimenya agatoroka mu gihe nyina yari yaramaze gufatwa akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Uru rubanza rwakuruye impaka ku mbuga nkorantyambaga, abantu bamwe bavuga ko afite imyaka 13 mu gihe umwana ushobora gukurikiranwa mu nkiko ari ufite imyaka 14 ariko biza kugaragara ko afite imyaka 15 kuko yavutse mu 2008 nk’uko byemejwe n’urukiko.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 31 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mwana gufungwa imyaka 10.

Yasabye ko yafungurwa agasubira ku ishuri aho gufungwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiraga.

Umwunganira mu mategeko Me Niyotwagira Camille yagaragazaga ko uyu mwana ibyo yakoze yabitewe n’ababyeyi be bityo ko akwiye kurekurwa cyangwa akagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.

Nyuma yo gusuzuma ingingo zitandukanye z’impande zombi, inteko iburanisha yategetse ko iki cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo kimuhama.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Umucamanza yisunze ingingo y’itegeko rigenga ibihano bihabwa abana igaragaza ko iyo uwakoze icyaha ari umwana utarageza ku myaka 18 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganywa n’itegeko ni ukuvuga ko kuri ubu yagombaga guhabwa igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 10 na 15.

Agendeye kandi ku itegeko rimuha ububasha bwo kugabanya ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’itegeko, umucamanza yavuze ko bitewe n’uko uyu mwana yaburanye yemera icyaha, kandi umuryango yakuriyemo akaba ari wo wamushoye muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

Yategetse ko ibi bihano bisubitswe mu gihe cy’imyaka ine. Ingingo ya 64 y’itegeko riganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bidashobora gusubikwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKaminuza y’u Rwanda niyo yonyine yo mu Rwanda iri mu 100 zambere muri Afurika
Next articleUmuyobozi wa PSF yeguye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here