Home Politike Umuyobozi wa PSF yeguye

Umuyobozi wa PSF yeguye

0

Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite.Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023.

Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, nirwo rwatanfaje ko uwari umuyobozi warwo yeguye ku mpamvu ze bwite, byanyujijwe ku rubuga rwa Twitter rw’uru rugaga.

Banditse bati:”Umuyobozi Mukuru wacu Bwana Robert Bafakulera yeguye uyu munsi ku mpamvu ze bwite”.

Bakomeje bagira bati: ”Yatangaje ubwegure bwe mu nama y’Inteko Nyobozi yabaye uyu munsi ku itariki 3 Gashyanyare 2023”.

Bafakulera Robert ni umucuruzi akaba n’umushoramari. Yari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yatorwaga kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka itatu asimbuye Gasamagera Benjamin. Muri Werurwe 2022 Bafakulera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF mu gihe cy’indi myaka 3 ariko akaba yeguye iyi manda itaragera ku musozo.

Uyu mushoramari, ni umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, aho yashoye cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli. Afite hoteli zitandukanye mu Rwanda zirimo Ubumwe Grande Hotel. Anagaragara kandi mu rwego rw’ubwikorezi ndetse n’ubucuruzi bw’umuceri n’amavuta yo guteka.

Urugaga PSF yari ayoboye, rwashinzwe mu 1999 nk’urugaga ruhuza abikorera bo mu Rwanda. Icyo gihe rwari rusimbuye icyahoze ari ‘Rwanda Chamber of Commerce and Industry’. Intego yarwo ni uguharanira inyungu z’ubucuruzi bw’Abanyarwanda no kurebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNzabamwita w’imyaka 15 yakatiwe imyaka ibiri isubitse
Next articleKarongi: arasobanura icyamufashije kumarana Virusi itera Sida imyaka irenga 20
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here