Home Ubuzima Karongi: arasobanura icyamufashije kumarana Virusi itera Sida imyaka irenga 20

Karongi: arasobanura icyamufashije kumarana Virusi itera Sida imyaka irenga 20

0
Mukamana uri mu kigero cy’imaka iri hejuru ya 50 y’amavuko yamenyeko afite virusi itera Sida mu mpeshyi y’umwaka wa 2001 igihe avuga ko byari bigoye mu Rwanda kubona imiti igabanya ubukana arikoubu akaba ashimira leta ibintu bibiri bitumye akiriho kandi anafite imbaraga zo gukorera no guteza imbere urugo rwe. Mukamana utuye mu mujyi wa Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba, avuga ko umugabo we ariwe wamwanduje virusi itera Sida ahita anitaba Imana amusiga ari umupfakazi anamusigana abana bari bakiri bato. “Icyo gihe abana banjye nibo banteraga agahinda, narababaraga nkumva igikurikiraho ari ukubasiga ari imfubyi nk’icuza n’ impamvu atari njye wapfuye mbere ngo mbasigire Se.” Nyuma y’imyaka ine Mukamana asa n’uwihebye no kwiyakira byaramunaniye yabonye igisubizo cy’imiti igabanya ubukana n’ubwo icyo gihe byari bigoye cyane. “ Inaha muri Karongi nta miti igabanya ubukana yahabaga, twari tuzi ko iyo miti iba i Kabgwayi honyine, bangiriye inama yo kujyayo njyayo barayimpa biba n’intandaro y’uko inaha muri Karongi batangira kuyitanga bivuye ku muhate wanjye.” Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida yatangiye gutangwa ku bitaro bya Kibuye mu mwaka w’i 2005, Mukamana yari mu bantu batangiranye n’iyi gahunda akaba ari naho ahera ashimira leta y’u Rwanda. “ Icyo gihe byari  bigoye imiti yari ikomeye n’abaganga batazi kwita ku barwayi, icyo gihe baduhaga amahugurwa bakatwigisha ko imiti n’itumerera nabi dusaba bakaduhindurira ariko abaganga babagaho icyo gihe nta muntu bahinduriraga wababwiraga ikibazo imiti yaguteye bakakubwira ko utari muganga.” Akomeza yongeraho ati: “ Leta yakoze ibintu bikomeye bibiri birimo koroshya iboneka ry’imiti kandi ikaba imiti itagira icyo ihindura ku murwayi (itagira effet secondaire), ikindi gikomeye nshima cyane ni uguhugura abaganga, iki nicyo gitumye tugeza iki gihe abaganga bambere ntibitaga ku bafite virusi itera sida, ariko leta yatuzaniye abaganga bahuguwe bigaragarako bamaze igihe kirekire biga kwita ku barwayi.” Mukamana yishimira ko ibintu bibiri birimo imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida itandukanye, abaganga bazi kwita ku barwayi  aribo batumye amarana virusi itera sida imyaka 22 afite imbaraga zikorera urugo rwe ari wenyine. “ Kuva icyo gihe sindajya mu bitaro ndakora, nareze abana banjye babiri umugabo yansigiye, ubu umwe yampaye abuzukuru undi nawe ari kurangiza kaminuza muri KIST, njye ubu ndakomeye uko nava mu buzima niko n’undi udafite virusi itera sida yabuvamo.” Mukanyarwaya Mediatrice ni umukozi w’ibitaro bya Kibuye ushinzwe kureberera ibigo nderabuzima birebererwa n’ibi bitaro bya Kibuye, yemeranya n’ibivugwa na Mukamana. “Icyo gihe abakozi bari bake n’amahugurwa ari make nicyo cyabiteraga abarwayi bakavuga ko abaganga batabitaho ariko uko iminsi yagiye igenda abakozi bagiye bongerwa n’amahugurwa ariyongera bigira ingaruka nziza kubaza kwivuza.” Mukanyarwaya akomeza avuga no ku miti igabanya ubukana yari iriho icyo gihe, “Imiti nayo yari itaraba myinshi mu gihugu, gutanga imiti hari ibyagenderwagaho nko ku muntu urembye cyane n’ibindi, uko iminsi yagiye ishira niko imiti yagiye igera ku bantu benshi binafasha benshi kugira icyizere cy’ubuzima bitandukanye na mbere.” Ibitaro by Kibuye kuri ubu byita ku bafite virusi itera Sida 890 akaba ari nabo biha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida n’ubujyanama mu kurinda ubwandu bushya. Ubukangurambaga mu kurinda ubwandu bushya no kwegereza abturage serivisi

Usibye Mukamana uvuga ko amaranye Virusi itera Sida igihe kirekire kubera kuboneka kw’imiti na serivisi zorohejwe ku mavuriro hari n’abandi bahsimangira ko ibi byiyongeraho n’ubukangurambaga bukorwa mu nzego zitandukanye mu kurinda ubwandu bushya.

RBC hamwe n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+), batangije ubukangurambaga bwiswe “Uwagabanyije Virusi=Utanduza Virusi (U=U)”, bugamije kubwira abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubikora neza kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse banakumire akato bahabwa.

Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) avuga ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda, kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Aha niho Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo Human Resources for Health gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, ahera avuga ko nta gihe ubukangurambaga kuri SIDA butakozwe ariko ko hagiye gushyirwa imbaraga mu rubyiruko.

Ati “Tugiye kwegera urubyiruko turusobanurire SIDA neza tunarukangurire kumenya uko ruhagaze, turwereke ko amavuriro yo mu Rwanda atanga imiti igabanya ubukana, tunarugaragarize ko ufashe imiti neza ashobora kutayanduza.”

Mu bikorwa inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko zakoze mu gufasha kurinda ubwandu bushya no gufasha abafite virusi itera sida gukomeza kubaho bishimye ni ukubegereza ibikoresho bibafasha mu kwirinda birimo udukingirizo, kubona amakuru mu buryo bworoshye bikozwe n’abajyanama b’ubuzima n’abandi babihuguriwe, kubona imiti igabanya ubukana ku bafite Virusi itera Sida mu buryo  bworoshye kandi umuntu agatangira kuyihabwa akimara kumenya ko afite iyi Virusi. Ikindi ni ukongera umubare w’ibigo by’urubyiruko aho rukura amakuru n’ibikoresho bibafasha kwirinda rwisanzuye.

Mu Rwanda imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti kandi barahari dukorana nabo, tubana nabo.

Izina Mukamana twakoreshe si izina rye twarihinduye ku bw’ubusabe bwe.
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa PSF yeguye
Next articleBujumbura: Perezida Museveni na Samia Suluhu basohotse mu nama itarangiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here