Home Amakuru Bujumbura: Perezida Museveni na Samia Suluhu basohotse mu nama itarangiye

Bujumbura: Perezida Museveni na Samia Suluhu basohotse mu nama itarangiye

0

Perezida Museveni wa Uganda na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania,basohotse mu nama yaberaga i Bujumbura mu Burundi ihuza abakuru b’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba EAC, itarangiye basiga bagenzi babo mu nama. Ni inama yabaye kuri uyu wa gatandatu yiga kubibazo by’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yamaze amasaha ane aba bakuru b’Ibihugu ntibategereje ko irangira kuko batigeze banumva imyanzuro yayifatiwemo. Nta muntu n’umwe uratangaza icyatumye aba bakury b’ibihugu basohoka mu nama itarangiye.

Iyi nama yari yitabiriwe kandi na Perezida wa Kenya, William Ruto, perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, Perezida Kagame w’u Rwanda, na Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiye ari nawe wari wayitumije.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki niwe wasomye imyanzuro y’iyi nama mu rurimi rw’icyongereza n’igiswayire.

Radio Okapi y’Umuryango w’abibumbye ikorera muri DRC yari iri aho inama yabereye ivuga ko Mathuki yasomye ririya tangazo mu Cyongereza no mu Giswayili.

Iri tangazo rya paji zirindwi(7) n’ingingo 12 kandi ryanditse mu nyuguti z’icyapa, ritegeka impande zose guhagarika intambara, kandi abasirikare bagize EAC bagakomeza koherezwa mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo barebe ko nta ruhande rwubura imirwano kandi yari yarahagaritswe.

Muri ryo handitsemo ko mu gihe kitarenze iminsi irindwi(7) abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC bazahura bige uko iyoherezwa ry’ingabo muri kiriya gice cya DRC riri gukorwa banarebere hamwe uko byakomeza gukorwa neza.

Nyuma bazamenyesha Abakuru b’ibihugu byabo ibyo bemeranyijweho.

Muri uku kugarura amahoro, abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nabo bazakomeza kwitabira ibiganiro kugira ngo bagire uruhare rutaziguye muri urwo rugendo rugamije amahoro arambye muri DRC.

Muri iyi myanzuro handitsemo ko Perezida wa EAC ari Evariste Ndayishimiye azamagana uruhande urwo ari rwo rwose rutazubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano, kandi akazajya abimenyesha ndetse akabiganiraho na bagenzi be bayobora ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Abakuru b’ibi bihugu bemeje ko Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo bakomeza kohereza ingabo zabo mu Burasirazuba bwa DRC no kureba ko zikora neza inshingano zazijyanye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarongi: arasobanura icyamufashije kumarana Virusi itera Sida imyaka irenga 20
Next articleKigali: Uwateganyaga kwica 40 yafashwe amaze kwica bane
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here