Basabose Pierre na Twahirwa Seraphin, bombi bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baratangira kuburanishwa n’inkiko zo mu Bubiligi mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Basabose Pierre, Umucuruzi wakoraga akazi ko kuvunja amafaranga akanaba umwe mu bari bagize “Akazu”, agatsiko k’abantu bari aba hafi ba Perezida Habyarimana, bashinjwa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Basabose yinjiye mu kazu no mu mirimo y’ubucuruzi avuye mu gisirikare. Uyu afungiwe mu Bubiligi.
Ku rundi ruhande Twahirwa yakoraga muri Minisiteri ishinzwe imirimo rusange (Minitrape), iyi ikaba ari minisiteri y’ibikorwa remezo ubu. Nawe amaze igihe afungiwe muri gereza zo mu Bubiligi.
Twahirwa aregwa ibyaha bitandukanye ku isonga mu kurimbura abatusti. Uyu yanayoboye umutwe w’interahamwe zo mu Gatenga ari naho akekwaho kugira uruhare mu mpfu z’abatutsi benshi bari bahatuye.
Biteganijwe ko iburanisha rya mbere rizaba ku ya 12 Kamena.
Amadosiye y’aba bombi yarahujwe. Izi manza zombi zireba ibyaha byakorewe i Kigali, mu mirenge ya Gikondo na Kacyiru.