Urukiko rw’ikirenga rwasohoye amabwiriza mashya areba abantu binjira mu rukiko barimo ababuranyi, abavoka n’abandi bajya gukurikirana imanza. Muri aya mabwiriza mashya hari impinduka nshya zitari zisanzwe nko kwinjirana telefoni mu rukiko ntibikemewe, kwambara imyenda itiyubashye n’ubwo itasobanuwe, kuganirira mu rukiko n’ibindi ntibyemewe.
Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Nteziryayo Faustin, yibukije kandi ko kwambara ingofero, ibitambaro usibye ibiranga imyemerere ko bitemewe, yanibukije abacamanza n’abavoka ko bagomba kwitwararika ku isuku y’imyenda y’umwuga no kuyitunganya (Toge).
Amabwiriza areba abagana iburanisha
Facebook Comments Box