Home Ubutabera Gasabo: Baraburana kwica umugore bamuroze

Gasabo: Baraburana kwica umugore bamuroze

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo, abagize uruhare mu rupfu rw’umugore wishwe arozwe bamuhora ko na we yaba yararogaga umuturanyi we.

Uru rubanza rwabaye ku wa 6 Gashyantare 2023. Icyaha bakurikiranyweho cyabaye mu mpera z’umwaka ushize mu mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Mbabe, Umurenge wa Masaka.

Umwe mu baregwa yasangiye inzoga na Nyakwigendera amaze kuyinywaho ahita apfa, uwo ukekwa yaje gufatwa avuga ko inzoga yahaye nyakwigendera yari irimo uburozi, akaba yaramwishe kubera ko yari yahawe akazi n’abantu bari bafitanye ikibazo na nyakwigendera, ndetse bamwemera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Abatanze ikiraka cyo kwica nyakwigendera ngo babitewe n’uko umuvuzi bivurizagaho yababwiye ko umuntu wabarogaga ari Nyakwigendera bakwiriye gushaka uburyo bamwikiza.

Uwo muvuzi ngo yabijeje kubibafashamo ndetse abaca amafaranga menshi biba ngombwa ko bagurisha isambu yabo kugira ngo bayabone.

Abaregwa bose bahakanye icyaha bari mu rukiko, icyemezo kuri uru rubanza kikazasomwa tariki ya 13 Gashyantare 2023 nk’uko Ubushinjacyaha bubitangaza.

Iki cyaha cyo kuroga, gihanishwa igifungo cya burundu, hashingiwe ku ngingo ya 110 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB imaze kwirukana abagenzacyaha 80 kubera ruswa
Next articleHarry na Meghan mu manza zo gusebanya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here