Home Ubutabera Rwamagana: Padiri yarekuwe abo bareganwaga bahamwa n’ibyaha bikomeye

Rwamagana: Padiri yarekuwe abo bareganwaga bahamwa n’ibyaha bikomeye

0
Padiri Ingabire wayoboraga Paruwasi ya Rwamagana yari amaze hafi imyaka ibiri afunzwe nyuma y'uko aho yabaga ku Kiliziya bahafatiye amafranga menshi

Ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ibyaha byo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, n’ibyaha by’iyezandonke ni bimwe mu byaha urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije bamwe mu baregwaga mu rubanza rumwe na Padiri Ingabire Jean Marie Théophile wayoboraga  Paruwasi ya Rwamagana.

Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 24 Gashyantare, aho Padiri Ingabire Jean Marie Théophile, yagizwe umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho birimo icyaha cy’iyezandonke n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha. Umucamanza yategetse ko ahita afungurwa akanasubizwa ibye byari byarafatiriwe birimo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni n’ibindi.

Mu bareganwaga na  Padiri Ingabire Jean Marie Théophile,  Ntakirutimana Michel niwe wahanishijwe igihano gisumba ibyabandi cyo gufungwa imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshatu (13,000,000frw) nyuma yo guhamwa  n’ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, icyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, n’icyaha cy’iyezandonke ariko agirwa umwere ku cyaha cyo guhisha ibikomoka ku cyaha.

BAMUTEZE Yves Vedaste, MUREKE Idrissa Debi na MANIRAGUHA François bose bahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi (10)  nyuma yo kubahamya ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, n’icyaha cyo kwambura ikintu cy’undi hakoreshwe uburiganya. Aba bose ariko bagizwe abere ku cyaha cyo guhisha ibikomoka ku cyaha n’icy’iyezandonke.

Abandi bahamijwe ibyaha ni SIBOMANA Emmanuel, MUKANDORI Amine, UWIMANA Claudine na NDAYISENGA Saidath bahamwe  n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha. Aba bose bahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe(1) gisubitse mu gihe cy’umwaka umwe(1).

Umwari Shamimu we yabaye umwere ku cyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha, UMUTESI Jeanne d’Arc aba umwere  ku byaha by’iyezandonke, icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Me BIMENYIMANA BINEGO Emmanuel nawe yabaye umwere ku byaha byose yari akurikiranweho birimo kutamenyekanisha icyaha gikomeye cyangwa icyaha cy’ubugome n’icyaha cyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

Aba bose batawe muri yombi muri Kamena 2021 ubwo, bashinjwaga kwiba amafaranga y’umunyamahanga witwa Skare Janos, ibihumbi $500 ndetse n’ibihumbi 415 by’ama euro ni ukuvuga ko yose angana na miliyoni $1, abarirwa muri miliyari 1Frw.

Mu rubanza ubushijnacyaha bwashinjaga aba bose buvuga ko amafaranga bibye Skare Janos, yari ayo yaje kuguramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu mu Rwanda, hanyuma ngo abagombaga kumuha ayo mabuye y’agaciro bamusaba ko yabasanga ku Gisozi mu Karere ka Gasabo aho bari bakodesheje. Bageze aho bagombaga gukorera ubwo bucuruzi bahise bategeka uyu munyamahanga kwicara ku buriri kimwe n’abari bamuherekeje maze bafata igikapu cyarimo amafaranga baragitwara bajya kuyagabanira aho bari bumvikanye.

Padiri Ingabire Jean Marie Théophile, ni umwe mu bafatanywe amafaranga menshi bituma anafungwa ubwo bayasangaga aho yabaga ku kiliziya

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage bizatangarizwa mu nama y’Umushyikirano
Next articleAbadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here