Home Ubutabera Amafoto: Abapolisi bashya basaga 1600 binjijwe mu kazi

Amafoto: Abapolisi bashya basaga 1600 binjijwe mu kazi

0

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bashya bato 1612 barimo abakobwa 419 n’abahungu 1193 aho Minisitiri w’Umutekano Alfred Gasana yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura aho bazajya gukorera hose.

Umuhango wo kwakira aba bapolisi bato wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023 mu Ishuri rya Polisi rya Gishari mu Karere ka Rwamagana. Witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye Félix n’abandi banyacyubahiro banyuranye.

Aba bayobozi babanje kwerekwa imwe mu myitozo aba bapolisi bigiye muri iri shuri irimo kurasa, gutabara umuturage aho rukomeye, gutabara uwashimuswe ndetse n’imyitozo yo kwitabara mu gihe umupolisi atewe adafite imbunda.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abanyeshuri basoje aya mahugurwa ari 1612 barimo 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari naho 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gusoza amahugurwa 1574 bari bwinjire muri Polisi naho 40 bajye mu rwego rushinzwe Igorora, RCS.

CP Niyonshuti yavuze ko abanyeshuri 24 batabashije gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itagendanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Ati “ Abanyeshuri 147 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda i Musanze harimo no kwiga amasomo ya Kaminuza umwaka wa mbere mu mashami y’amategeko, ikoranabuhanga, indimi hamwe n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.”

CP Niyonshuti yavuze kandi mu mezi 11 abapolisi bashya bamaze i Gishari bahuguwe mu masomo arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.

Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ko uyu muhango ugaragaza ubushake bwa guverinoma bwo gushyigikira Polisi mu kazi kayo hongerwa umubare w’abapolisi, bakanahabwa ubumenyi bubafasha gukora akazi bashinzwe.

Yagize ati “ Ndabasaba mwe musoje aya mahugurwa gukomeza muri uwo mujyo, mukaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, mugashyigikira gahunda za leta aho muzaba mukorera hose kugira ngo n’abaturarwanda babigireho uwo muco mwiza.”

Minisitiri Gasana yavuze ko Leta izakomeza gushakira abapolisi amahugurwa agamije kubungura ubumenyi no kubashakira ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo neza. Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bahawe bagakorana neza n’abapolisi bababanjirije mu kazi.

Ati “ Muzakorane ishyaka n’umurava mu kazi kanyu kandi muzabe inyangamugayo, muzaharanire ishema ry’u Rwanda kandi muzirinde igikorwa cyose cyakwangiza isura y’u Rwanda ndetse n’iya Polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko abapolisi bashya ari imbaraga mu kunoza akazi ka Polisi, ko hagikenewe n’abandi benshi ari nayo mpamvu n’ubu bagishaka guhugura abandi.

Abayizera Josiane winjiye muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko intumbero za mbere yinjiranye muri Polisi ari ugufasha abaturage gucunga umutekano ndetse ngo yiteguye kubafasha muri serivisi zitandukanye ziteza imbere igihugu.

Yaboneyeho gutinyura abandi bakobwa kugana inzego z’umutekano, kandi ko bakwiriye kwiyumvamo ko ikintu cyose umuhungu yakora nabo bagishobora.

Mupenzi Fiston we yagize ati “Intumbero ya mbere ninjiranye muri Polisi ni ukurinda abaturage nkakomereza aho bakuru banjye bagejeje, umwihariko nzanye ni ugifasha abaturage nkanafasha Polisi kubaka u Rwanda rurimo umutekano ngira n’inama urubyiruko ku kwirinda ibiyobyabwenge.”

Ni ku nshuro ya 18 Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya, ishuri rya Polisi rya Gishari ubu riri kuvugururwa aho riri kubakwamo amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu bishya bazafasha mu kurushaho guhugura abapolisi benshi barimo n’abajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbadepite batoye umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu
Next articleKamonyi: Uwari umuyobozi w’Akarere arafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here