Home Ubutabera Abajyanama ba Leta mu by’amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko

Abajyanama ba Leta mu by’amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko

0

Abashinzwe kugira Leta inama mu by’Amategeko bemeranyijwe guhuza imitegurire n’imyandikire y’Amategeko, mu rwego rwo gufasha abayagenewe kuyumva.

Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe kugira Leta Inama mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), David Furaha, avuga ko ubu basabwa guhuza Amategeko yose n’ibivugwa mu Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015.

Hari Amategeko Ngenga arimo gusimbuzwa asanzwe bitewe n’uko Itegeko Nshinga ubu ritagifata ibintu birimo ubutaka no kurengera ibidukikije nk’ibigengwa n’Itegeko Ngenga.

Furaha avuga ko kugira ngo Amategeko bandika yumvikane mu bo agenewe, bagomba kuyandika bashingiye ku bushakashatsi no kubaza abo bireba.

Ati “Ikigamijwe ni ukugira imyumvire imwe ku buryo amategeko agiye kujya yandikwamo, kimwe mu byo uwateguye Itegeko agaragariza abazaritora, ni ukubereka ngo ’twagishije inama, twabajije abantu batandukanye ibitekerezo bafite dushaka gukemurira mu Itegeko.”

Avuga ko uwateguye Itegeko aramutse atagaragaje ko habayeho ibiganiro n’abo bireba ku itegurwa ry’umushinga waryo, abashinzwe kuritora bashobora kubyanga cyangwa rigatinda gutorwa.

Avuga kandi ko icyari kigamijwe ari ukwirinda ko Amategeko ategurwa mu buryo bunyuranye bushobora kugora abayateguriwe kuyasoma no kuyumva.

Umujyanama wa Leta mu by’Amategeko muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Rwibasira Joseph, avuga ko mu kwandika Amategeko bari basanzwe bafite politiki bagenderaho ariko itanditswe.

Ati “Wabikoraga ukurikije uko wabyize n’imikorere iriho, ariko noneho badusobanuriye ko inzego zose zigomba kurushaho guhuza imikorere.”

Amategeko yose aba bajyanama ba Leta bategura bakanandika akubiye mu byiciro bitanu bahereye ku Itegeko Nshinga, rigakurikirwa n’amategeko ngenga agenga ibintu bikomeye byagenwe n’Itegeko Nshinga.

Hakurikiraho Amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ndetse n’Amategeko asanzwe hagaheruka amabwiriza, ariko bigakorwa ku buryo nta kiri munsi kivuguruza icyo hejuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobozi muri Nyanza na Gisagara bafunzwe bazira amasoko ya Leta
Next articleDore abana batumye Perezida Putin ashyirirwaho impapuro zo kumufunga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here