Home Ubutabera Urukiko rwa EAC (EACJ) rugiye kuza gukorera mu Rwanda

Urukiko rwa EAC (EACJ) rugiye kuza gukorera mu Rwanda

0

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba EAC, ruzwi nka East African Court of Justice (EACJ) ruratangira gukorera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi ku Ugushyingo muri gahunda rwihaye yo kujya rukorera mu bihugu binyamuryango mu gihe runaka.

Biteganyijwe ko uru rukiko ruzimura ibiro byarwo bikava i Arusha muri Tanzania aho rusanzwe rukorera rukaza gukorera mu mujyi wa Kigali.

Ruzakorera mu nyubako isanzwe ikoreramo urukiko rukuru mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo guhera taliki ya 2 kugeza ku ya 20 Ugushyingo.

Kwimura abacamanza n’abakozi b’uru rukiko ni imwe muri gahunda nshya uru rukiko rwihaye yo kujya rusanga abaturage banyamuryango mu bihugu byabo rukabacira imanza rwemerewe.

Nestor Kayobera, umuyobozi w’Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, asobanura impamvu baje mu Rwanda agira ati : “ Tuje mu Rwanda kugirango Abanyarwanda bamenye uru rukiko banamenye uruhare rwarwo mu iterambere ry’umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba. Abaturage bakeneye kumenya uru rukiko n’inshingano zarwo.”

Nestor Kayobera, akomeza avuga ko mu bihugu uru rukiko ruzajya rukoreramo rutazaba rujyanywe no kwigisha cyangwa gutegeka inkiko zaho.

Ati: “ Ntabwo tuje gutegeka inkiko z’ibihugu uko zigomba gukora kuko tuziko zikora bijyanye n’itegeko nshinga rya buri gihugu kandi nta nshingano dufite zo gusobanura itegeko nshinga ry’ibihugu binyamuryango nk’uko dufite izo gusobanura amasezerano y’ibihugu binyamuryango n’uko ashyirwa mu bikorwa.”

Indi mpamvu yo gusura ibihugu binyamuryango uru rukiko rukabikoreramo igihe runaka ni ukwegereza abaturage ba EAC ubutabera bunyuze muri uru rukiko. Uru rukiko ruvuga ko rugifite imbogamizi y’uko rutazwi cyane n’abaturage rukwiriye kuba rucira imanza.

Usibye kuba uru rukiko rugiye kuza gukorera mu Rwanda, hagati ya taliki 30 Ugushyingo na taliki ya 1 Ukuboza u Rwanda ruzakira inama nkuru ya gatatu y’uru rukiko. Ni inama izaganirirwamo ibintu bitandukanye birimo kongerera imbraga inzego z’ubucaanza n’abazikoramo mu bihugu binyamuryango.

Iyi nama izitabirwa n’abantu barenga 250  barimo abakuru b’inkiko z’ikirenga, abacamanza, intumwa za leta, ba minsitiri b’ubutabera, abagize inteko zishinga amategeko n’abandi batandukanye bakora mu nzego z’ubutabera barimo abo miu miryango itari iya leta, abiga amategeko muri kaminuza kimwe n’abikorera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFrance: Umunyarwanda watwitse kiliziya yakatiwe gufungwa
Next articleDonald Trump agiye gusobanurira urukiko iby’amafaranga yahaye umukinnyi wa porn
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here