Banki zo mu Rwanda zibwa n’abakozi bazo bakoresheje amayeri atandukanye, bamwe bafaratwa abandi baracyashakishwa n’inzego z’ubutabera, abafashwe baciriwe imanza n’inkiko bamwe bahamwa n’iki cyaha barafungwa banacibwa ihazabu. Aba ni bamwe mu bahamijwe ibi byaha ariko bakaba batarishyura ihazabu yose baciwe.
GAFARAN GA Leopord: Yarigishije amafaranga ya Banki y’ Abaturage, Agashami ka MURUNDA agera kuri 38.200.000 Frw nk,inguzanyo ya baringa itagira dosiye bari baritiriye NIZEYIMANA Pierre, bamaze kuyabikuza bagenda bayashyira ku yandi makonti y’ abaturage. Garafaranga yasabwe kwishyura leta ihazabu ya 76.400.000. imwe mu mitungo ye yatajwe cyamunara ngo iyi hazabu yishyurwe imitungo ye ivamo gua 2.538.630. andi arenga miliyoni 70 akaba akiyishyuzwa.
Undi wibye Banki ntibyamuhira ni Irere Bertin, wari umubitsi wa Banki y’abaturage agashami ka Murunda. Ierer afatanyije na Gafaranga Leopard, na Mukakinani Julienne bari abacungamutungo bibye iyi banki miliyoni zirenga 38 bacibwa ihazabu ya 76.400.000Frs.
KUBWIMANA Banamwana Olivier yashyize amafaranga kuri konti z’abantu batandukanye, bakayabikuza bityo bakayagabana kuko we yakoraga muri SACCO Teganya. Ayarigishijwe yose ni 23.694.380 Frw, urukiko rwamuhamije iki cyaha rumutegeka gutanga ihazabu ingana nayo yarigishije.
MBAGUTA yari umukozi wa GT Bank Kabarondo, yakoze kandi akoresha inyandiko mpimbano anyereza amafaranga ya GT Bank angana na 29.000.000 Frw. Yaciwe ihazabu ingana nayo yibye.
MUGISHA Nyangezi Epaphrodite yari umukozi wa SACCO MUSHERI arigisa 13.257.308 Frw urukiko rumuca ihazabu ya 19.257.308Frs.
MUGIRANEZA Innocent na MUGENGA Emmanuel bari abakozi ba SACCO MBADUKO MUHAZI, batangaga inguzanyo mu banyamuryango maze uwabaga asabye inguzanyo bakamusaba kuyongera kugirango bayagabane bakanamwizeza ko bazafatanya kuyishyura. Bombi baciwe ihazabu ingana na 1.650.000 Frs
MUKAKINANJ Julienne, IRERE Bertin na GAFARAN GA Leopord, barigishije amafaranga ya Banki y’ Abaturage, agashami ka MURUNDA, agera kuri 38.200.000 Frw nk’inguzanyo ya baringa itagira dosiye bari baritiriye NIZEYIMANA Pierre. Baciwe ihazabu ya miliyoni 80
MUREBWAYIRE Vestine, yari umukozi wa ZIGAMA CSS ishami rya MUSANZE, anyereza 8.105.000 Frw arayatwara ayakoresha mu nyungu ze bwite. Yaciwe ihazabu ingana nayo yanyereje.
MUSEMAYIRE Larissa yari umukozi wa RIM “Reseau Interdiocesain de Microfinance” yagiye abikuza mafaranga ku ma konti y’abakiriya akanabasinyira nk’aho ari bo bayabikuje. Yanyereje angana na 9.134.000 Frw. Yaciwe ihazabu ya miliyoni 18.268.
MUSHIMIYIMANA Siphore yahamijjwe icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kurigisa 23.694.380 Frw ya Sacco Teganya. Ihazabu yaciwe ingana nayo banyereje
MUTARUTWA Yvette yarigishije umutungo wa MUSHIKIRI SACCO DEVELOPMENT (MSD) urukiko rwamutegetse kwishyura iahazabu ingana na 24.163.600frs
NDATIMANA Marius yarigishije amafaranga ya Banki y’ Abaturage, Ishami rya RUSATIRA angana na 65.275 880 Frw urukiko rumutegeka kwishyura Ihazabu irenga miliyoni 130, nta mafaranga na make arishyura.
NIRAGIRE Jean Damascene yari Umucangamutungo wa RIM MASHYUZA. Hagati ya 17 na 18/2/2015 yanyereje umutungo wa RIM MASHYUZA ungana na 5.470.433 Frw. Ohazabu hafi miliyoni 11.
NGENDAHA YO Methode, yabikuje amafaranga ku makonti y’abakiriya batabizi. Bimenyekana amaze kurigisa 11.028,780 Frw, amadolari arenga ibihumbi icumi (16,000$).
HABAGUHIRWA Merard: yari ushinzwe inguzanyo muri SACCO Rwabicuma, yuzuzaga amafaranga ya baringa ku mafishi, nyuma akaza kuyabikuza akayatwara yanyereje 8.150.500 Frw.