Home Ubutabera France: Natacha yongeye kugirwa umwere ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

France: Natacha yongeye kugirwa umwere ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

0

Urukiko rwo mu Bufaransa rwongeye kugira umwere umufaransakazi Natacha Pelony, waregwaga icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni ikirego yaregagwamo n’imiryango itari iya leta yo mu bufaransa iharanira inyungu z’abarakorotse.

Polony, w’imyaka 48, ni umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Marianne, gikorera mu Bufaransa.

Uru rubanza rwari rutegerejwe na benshi kuko rwari urw’amateka kuko rwari rubaye urwambere ruburanishijwe muri iki Gihugu rujyanye no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi kuva iki gihugu gishyize mu mategeko yacyo ingingo zibihana.

Umucamanza ukuriye urukiko rw’ubujurire rw’i Paris yagize ati: “Nta kosa na rimwe ryo mu rwego mbonezamubano ryakozwe”.

Yashimangiye umwanzuro urukiko rw’ibanze rwari rwafashe ku itariki ya 20 Gicurasi (5) mu 2022.

Umwanzuro w’uru rukiko rw’ubujurire, ugira uti: “Amagambo akurikiranyweho ntabwo arimo guhakana icyaha cya Jenoside”.

Muri Gicurasi mu 2022 nibwo  urukiko rw’ibanze rwanzuye ko  Natach Pelony, atahakanye jenoside yakorewe abatutsi, nti byanyura abari bamureze bahitamo kubijurira

Ntacha yari  akurikiranyweho amagambo yavugiye kuri radio France Inter, tariki ya 18 Werurwe  mu 2018.

Icyo gihe Natacha yagereranyije abicwaga n’abicaga muri aya amagabo  “ni ngombwa kureba mu maso ibyabaye icyo gihe (muri Jenoside yakorewe Abatutsi) biboneka nyuma ko nta ho bihuriye na busa n’uko hariho ababisha n’abagwaneza”.

Icyo gihe, yongeyeho ati: “Mu buryo bubabaje, turi aho usanga hari ababisha bahanganye n’abandi babisha […] ntihari hari abagwaneza ku ruhande rumwe n’ababisha ku rundi ruhande muri aya mateka”.

Ayo magambo yari yateje uburakari atuma amashyirahamwe amwe yo mu Bufaransa arimo n’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi – ishami ryawo ryo mu Bufaransa, Ibuka France – atanga ikirego mu rukiko.

Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu.

Inkuru bifitanye isano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyabugogo: Bamwe mu bashakaga gusuhuza Perezida Kagame bahanutse ku nzu ndende
Next articleMusanze: afunzwe azira gushakana n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here