Home Ubutabera Musanze: afunzwe azira gushakana n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure

Musanze: afunzwe azira gushakana n’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure

0

Mu karere ka  Musanze haravugw ainkuru y’umusore w’imyaka 24 watawe muri yombi azira gushaka umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure ngo babane nk’umugore n’umugabo.

Uyu musore yatawe muri yombi kuri uyu wa kane taliki ya 11 Gicurasi, nyumka y’imisni ibiri gusa abana n’uyu mukobwa. Yafatiwe mu Kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze.

Kigali today dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo musore yafashwe ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, atabwa muri yombi nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.

Ababyeyi b’uwo mukobwa batuye mu Murenge wa Shingiro muri Musanze bashyira amakosa kuri uwo musore ngo washutse umwana wabo kugeza ubwo amugira umugore atujuje imyaka y’ubukure.

Abo babyeyi bavuga ko umukobwa wabo afite imyaka 16, mu gihe uwo mukobwa we avuga ko afite imyaka 18, akaniyemerera ko yashatse umugabo kuko asanga nta mpamvu n’imwe ngo yamubuza gushakana n’uwo musore.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, yemeje ko uwo musore yatawe muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Station ya Kinigi kugira ngo hakorwe iperereza, mu gihe umukobwa we yashyikirijwe ababyeyi be.

SP Ndayisenga yasabye abantu kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, kuko gihanwa n’amategeko kandi kigahanishwa ibihano biremereye.

Ati “Umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ntabwo aba umugore. Kugira umugore umwana utujuje imyaka yagenwe babyita kumusambanya, kandi ni icyaha gihanwa n’amategeko abantu bakwiye kwirinda, kuko gifite n’ibihano biremereye”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru kandi, yagarutse ku kutavuga rumwe ku myaka hagati y’ababyeyi b’uwo mukobwa na we ubwe, aho ababyeyi be bemeza ko afite imyaka 16, umukobwa akavuga ko afite imyaka 18, ati “Ibyo bizagaragazwa n’iperereza hashingiwe ku byangombwa by’irangamimerere, niba koko hashingiwe ku bivugwa n’ababyeyi ko umwana afite imyaka 16 hazakorwa iperereza, nibasanga afite 16 koko umugabo azakurikiranwa n’amategeko nk’umuntu wasambanyije umwana utujuje imyaka y’ubukure”.

Nk’uko bikubiye mu Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123, umuntu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo cyitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko itarenga makumyabiri n’itanu (25).

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Uwo musore yatawe muri yombi biravugwa ko yari aherutse kumara imyaka itatu afungiye muri gereza ya Ruhengeri, azira na none icyaha cyo kubana n’umukobwa w’imyaka 16 nk’umugore n’umugabo.

Kelly Rwamapera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFrance: Natacha yongeye kugirwa umwere ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Next articleAbaganga bemeje ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here