N’Ubwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Real Madrid ifatwa nk’imwe mu makipe akomeye ku isi mu bigwi no mu bukungu, yatsinzwe urubanza yifuzagamo akayabo ka miliyoni 400 z’amayero yaburanagamo n’ikigo gikora ubucuruzi bwa peteroli (IPIC).
Amakimbirane hagati y’iyi kipe n’iki kigo akomoka ku bikorwa byo kuvugurura sitade ya Santiago Bernabeu n’ibiyikikije, ni bikorwa byatangiye mu mwaka w’i 2014.
Ibi bikorwa byatangiye Real Madrid, ifitanye amasezerano y’imikoranire n’iki kigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu ariko ibikorwa bigezemo hagati mu mwaka w’i 2017 iki kigo gihita cyikura mu masezerano.
Ikinyamakuru mundodeportivo kivuga ko Real Madrid, yajyanye ikirego mu rukiko, ariko Urukiko mpuzamahanga rw’ubucuruzi rukorera i Paris rwemeje ko IPIC itagomba kwishyura miliyoni 400 z’amayero ikipe ya Real Madrid, akaba ari yo mafaranga Real Madrid yifuzaga muri uru rubanza kuko ariko kari agaciro k’amasezerano iki kigo kitubahirije.
IPIC yari ifitanye amasezerano yo kwamamazanya na Real Madrid ntiyigeze imeneyshwa ibyo kuvugurura sitade n’ibikorwa biyikikije kandi ariho iki kigo cyamamazaga. Ibi nibyo uru rukiko rwashingiyeho ruvuga ko ikirego cya Real Madrid ntashingiro gifite.