Mu mushinga mushya w’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda (code Penal/pebal code) hongerewemo ko icyaha cyo gusambanya umwana nacyo ari icyaha kidasaza mu Rwanda. Mu gihe uyu mushinga waba wemejwe n’abagize inteko ishinga amategeko iki cyaha kizaba kibaye icyaha cya gatatu (3) kidasaza mu Rwanda nyuma y’icyaha cya ruswa n’icya Jenoside.
Inama y’abaminisiti yateranye mu ntangiriro z’uku Kwezi kwa Kamena iyobowe na Peerzida Kagame, niyo yemeje umushinga wo kuvugurura amategeko atandukanye arimo n’itegeko ryo muri 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu kuvugurura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rya 2018 ingingo 23 nizo zizahinduka, hongerwemo ingingo nshya enye hanakurwemo ingingo imwe.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kuvugurura amategeko ari nayo yavuguruye iri tegeko ivuga ko yashingiye ku mpamvu esheshatu z’ingenzi mu kurivugurira arizo :
- Ingingo zinyuranyije n’Itegeko Nshinga
Kuva iri tegeko ryatorwa mu mwaka w’i 2018 hagiye hagaragara abanyamategeko batandukanye baregera urukiko rw’Ikirenga bagaragaza ko rifite ingingo zinyuranyije n’itegeko nshinga (petition). Aba banyamategeko batsindaga Leta, urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko izo ngingo zihindurwa cyangwa zivanwaho.
Aha twatanga nk’ingero z’aho Urukiko rw’Ikirenga, mu Rubanza no RS/INCOST/SPEC 00003/2019/SC rwo ku wa 04/12/2019, rwemeje ko igika (5) cy’ingingo ya 133 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe kinyuranyije n’Itegeko Nshinga maze rutegeka ko igika cya (5) gikurwa mu ngingo ya 133 kandi rutanga inama ko n’izindi ngingo z’iri tegeko zibuzanya igabanya ry’ibihano mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha zavugururwa.
Iyi ngingo byemejwe ko inyuranyijwe n’itegeko nshinga niyo yavuguruwe hanongerwamo ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza.
Izindi ngingo urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko hari aho zinyuranyije n’itegeko nshinga ni ingingo ya 84, iya 92 n’iya 133 zahinduwe naho iya 218 ivanwaho kugira ngo hubahirizwe ibyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga.
2. Kutorohereza umucamanza kugabanya igihano mu gihe habonetse impamvu nyoroshyacyaha
Mu gusobanurira abagize inama y’abaminisitiri impamvu iri tegeko ryagombaga guhindurwa ni uko ritahaga umucamanza ubwisanzure mu kugabanyiriza igihano uregwa ku mpamvu z’inyoroshya cyaha.
Mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha, umucamanza ntashobora guhanisha igihano kiri munsi y’igihano gito giteganywa n’itegeko ku cyaha gihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 60 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ibi bikaba aribyo bigomba gutuma Ingingo ya 60 ihindurwa hakemerwa ko haramutse hari impamvu nyoroshyacyaha, umucamanza ashobora kugabanya igihano.
3. Kugena igihano cy’igifungo n’ihazabu byombi
Itegeko ngenga ryo mu mwaka wa 2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana. Ryateganyaga ko ibyaha byoroheje bigomba guhanishwa igifungo n’ihazabu cyangwa kimwe muri byo ariko mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018, ibyaha hafi ya byose bihanishwa igihano cy’igifungo n’ihazabu byombi. Ibi bikaba bidaha umucamanza uburyo bwo gutanga igihano abona ko gikwiye. Ku bw’iyo mpamvu, ingingo ya 120 n’iya 172 zikwiye guhinduka.
4. Imihanire y’ibyaha bimwe itajyanye n’ubwiyongere bw’ibyaha
Iri tegeko ryananenzwe ko hari uburyo rihana bitajyanye n’igihe bityo hakaba hari ibyaha byiyongera kuko bidahanwa mu buryo bukwiye. Aha batangwa urugero ku cyaha cyo kugumana ku bw’uburiganya ikintu cy’undi cyatoraguwe gihanishwa igihano cy’ihazabu gusa. Aha iri tegeko nirihindurwa haziyongeraho n’igifungo.
5. Iri tegeko rifite ingingo zituzuye
Ingingo zituzuye z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ryo muri 2018 zikeneye guhinduka ni iya 20, iya 35, iya 64, iya 99, iya 100, iya 108, iya 115, iya 117, iya 120, iya 121, iya 123, iya 152, iya 177, iya 223, iya 271 n’iya 291;
6. Hari ibyo iri tegeko ritateganyaga ko ari ibyaha bigiye kuba ibyaha
Hari ingingo nshya enye ziziyongera muri iri tegeko bivuze ko bizaba bibaye ibyaha bishya mu Rwanda. Muri byo harimo kwiyandarika mu ruhame bizajya bihanwa n’ingingo ya 135. Gukora, gucuruza, gukwirakwiza cyangwa kwinjiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa byangiza ubuzima bw’umuntu, ibi bizajya bihanwa n’ingingo ya 132.
Izindi ngingo nshya ni iya 174 ijyanye no Kubuza ubwisanzure mu cyamunara cyangwa mu masoko n’ingingo ya 262 ihana umuntu wese udashyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko.