Home Ubutabera Ibisabwaga kugirango umuntu afungurwe by’agateganyo bishobora koroshywa

Ibisabwaga kugirango umuntu afungurwe by’agateganyo bishobora koroshywa

0
Paul Rusesabagina n'abunganizi be

Mu gihe itegeko rishya rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryaba ryemejwe, Imyaka abantu basabwaga gufungwa ngo babone gusaba minisitiri w’ubutabera gufungurwa by’agateganyo yahita igabanuka ugereranyije n’iyo itegeko risanzweho riteganya.

Mu itegeko risanzweho umuntu usaba gufungurwa by’agateganyo yarakatiwe igihano kiri munsi y’imyaka itanu yasabwaga kuba nibura yarafunzwe  kimwe cya gatatu cy’imyaka yakatiwe. Mu itegeko rishya  uwakatiwe igifungo kitarenze imyaka itanu azajya asaba gufungurwa by’agateganyo amaze gufungwa kimwe cya kane cyayo.

Uwakatiwe igifungo kirenze imyaka itanu aho kubanza gufungwa  bibiri bya gatatu (2/3) byayo ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo azajya afungwa gusa kimwe cya gatatu cy’iyo yakatiwe ahite asaba gufungurwa by’agateganyo.

Uwakatiwe gufungwa burundu we  ku gihe yasabwaga gufungwa ngo abone gusaba gufungurwa by’agateganyo yakuriweho imyaka itanu kuko yagombaga kubanz agufungwa 20 ariko mu gihe iri tegeko rizaba ryemejwe azajya abanza gufungw aimyaka 15 yonyine.

Mu mushinga mushya w’iri tegeko hongewemo kandi ko n’abafungiwe mu igorero rya gisirikare nabo bashobra gusaba minisitiri w’Ubutabera kubafungurwa by’agateganyo babinyujije kuri minisitiri w’ingabo. Abafungiwe mu magororero asaznwe nabo babisaba ministiri w’ubutabera nk’uko byari bisanzwe babinyujije kuri Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda  rushinzwe Igorora. Abacishijweho ubusabe bw’abashaka gufungurwa by’agateganyo babugeza kuri minisitiri w’Ubutabera nibura rimwe mu mwaka.

Iri tegeko ntacyo rizahindura ku rutonde rw’ibyo usabwa gufungurwa by’agateganyo agomba kugaragariza ministiri w’ubutabera.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGusambanya umwana bigiye kuba icyaha kidasaza, ibishya mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano
Next articleKayishema Fulgence yahinduye ibyo yasabaga Urukiko muri Afurika y’Epfo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here