Home Politike Gicumbi: Abadepite bemeje ko abifuza ubutaka bw’ahahoze inkambi ya Gihembe baburana amahugu

Gicumbi: Abadepite bemeje ko abifuza ubutaka bw’ahahoze inkambi ya Gihembe baburana amahugu

0
Abagize inteko ishingametegeko umutwe w'abadepite bagira ikarita y'ubudahangarwa ituma badafatwa n'inzego z'umutekano ku byaha byinshi

Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite yemeje ku bwiganze  Raporo ya Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ivuga ko abaturage bo mu Karere ka gicumbi basaba gusubizwa ubutaka bw’ahahozwe inkambi ya Gihembe, baburana amahugu kuko ubutaka babuherewe ingurana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abaturage bahoze bafite amasambu ahahoze inkambi ya Gihembe, mu karere ka Gicumbi, ahari hacumbikiwe impunzi z’Abanyekongo bamaze imyaka irenga ibiri basaba gusubirana uburenganzira ku butaka bwabo kubera ko iyo nkambi itakiriho.

Aba baturage bavuga ko bari baremerewe kuzasubizwa ubutaka bwabo mu gihe iyi nkambi izaba ihavuye. Ni ikibazo bagejeje mu nzego zitandukanye kugeza igihe kinjiwemo n’abagize komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Iyi komisiyo ivuga ko aba baturage bose uko ari 179 bishyuwe hakurikijwe itegeko teka no 21/79 ryo ku wa 23/07/1979 ryagenaga kwimura abantu kubera imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Iyi komisiyo ivuga ko yaganiriye n’abantu batandukanye kuri iki kibazo cy’abaturage bavuga ko barenganyijwe. mu bo yaganiriye nabo harimo umunyamabanaga wa Leta muri ministeri y’ubutegsti bw’Igihugu, Ingabire Assumpta na Uwera Parfaite, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gicumbi. aba bombi bemeje ko abaturage babonye ingurane ikwiye y’ubutaka bwabo hashingiwe ku itegeko teka ryavuzwe haruguru kuko ngo icyo gihe habaruwe umutungo w’abaturage 197 bishyurwa miliyoni 59 y’ibikorwa byari ku butaka bwabo.

Iyi komisiyo ivuga ko impamvu abaturage basaba gusubizwa ubutaka bwabo ari uko nta nyandiko ihari igaragaza aho bishyuriwe, kuba iyo ngurana barayihawe haragiyeho itegeko rishya rya 2007 ryerekeye ukwimura abantu kubera inyungu rusange, bakavuga ko iri tegeko ariryo ryari gukoreshwa n’ubwo bari barabaruwe mbere ritarajyaho.

Ahahoze inkambi ya Gihembe ubu nta kintu kihakorerwa, imwe mu mpamvu bivugwa ko abaturage bifuza kuhasubizwa bakahabyaza umusaruro

Aba baturage banavuga ko urwego rw’umuvunyi barugejejeho ikibazo cyabo rubabwira ko inkambi nivaho bazasubizwa ubutaka bwabo, gusa iyi komisiyo ivuga ko ibi abaturage bavuga nta nyandiko babifitiye ibyemeza.

Iyi kimisiyo ivuga kandi ko yanaganiriye na Misnitiri Kayisire Solange,  n’umuyobozi w’ikigo gishinzwe ubutaka Mukanama Esperence, nabo bashimangira ko aba baturage bahawe ingurane yabo ikwiye bityo ko ntawe ukwiye gusaba gusubizwa ubutaka.

Mu mwanzuro w’iyi komisiyo ivuga ko nyuma yo kuganira n’inzego zose bireba n’abaturage babiri bahagarariye abandi bahuye nayo isanga abaturage 179 barishyuwe ibyabo byangijwe n’inkambi, ko kuba inzego z’ubuyobozi zitagaragaza inyandiko zaho bishyuriye abaturage bitaba ishingiro ryo kuvuga ko ntabwishyu bwabayeho.

Iyi komisiyo yasabye minisiteri y’ibidukikije  kugena igikorwa cyakorerwa ahahoze inkambi ya Gihembe mu gihe kitarenze amezi atatu kuko kuba ntakihakorerwa aribyo bituma hari abaturage bumva bahasubizwa. Iyi komisiyo yasabye inteko ishingamategeko umutwe w’Abadepite kwandikira aba baturage ibamenyesha ko ntakarengane bakorewe kuko bahawe ingurane zabo.

Depite Bizimana,yibajije icyemeje komisiyo ko abaturage bishyuwe kandi batarabonye inyandiko zibihamya anibaza uburyo komisiyo yaganiriye n’abaturage babiri (2) gusa mu baturage 179 bafite ikibazo. Uyu mudepiete yanasabye iyi komisyo kureka gusaba abadepite kwandikira abaturage ibabwira ko batarenganye kandi itarabonye inyandiko y’ubwishyu.

Komisyo yasubije Depite Bizimana, ko abaturage bemera ko bishyuwe ariko bakaba barishyuwe make akaba ariyo mpamvu iyi komisiyo yemeje ko bishyuwe n’ubwo itabiboneye inyandiko. ikomeza ivuga ko abaturage bayita make kuko itegeko teka ryashingiweho babishyura ryagenaga ko abaturage bishyurwa ibiri ku butaka bo bagashaka kwishyurwa hashingiwe ku itegko rishya kandi bidashoboka. Iyi komisiyo inavuga ko abaturage babiri (2) mu 179 baganiriye nabo atari bake kuko bari bafite amakuru yose akenewe.

Iyi komisyo yasabye inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite kuyizezera ikandikira abatuarge ibabwira ko batarenganye bagendeye ku bucukumbuzi iyi komisiyo yakoze. Inteko ishingamategeko yemeje iyi raporo ya komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije ku bwumvikane busesuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyaruguru: Umugore akekwaho kwica umwana w’imya 12 yashinjaga kumwiba ibishyimbo
Next articleNamuhoranye uyobora Polisi y’Igihugu yazamuwe mu ntera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here