Home Politike Namuhoranye uyobora Polisi y’Igihugu yazamuwe mu ntera

Namuhoranye uyobora Polisi y’Igihugu yazamuwe mu ntera

0

Nyuma y’amezi atandatu (6) Namuhoranye Felix, ahahwe inshingano zo kuyobora igipolisi cy’u Rwanda yazamuwe mu ntera avanwa ku ipeti rya Deputy Commissioner General (DCG) agirwa Commissioner General CG.

Namuhoranye Felix, wari umukuru wa polisi wungirije yahawe kuyobora Polisi y’igihugu muri Gashyantare uyu mwaka asimbuye Munyuza Dan, wari ufite ipeti rya Commissioner General, CG.

Uku kuzamurwa mu ntera kwa Namuhoranye Felix, byakozwe na Perezida Kagame, nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA.

Iri peti umuntu urufite mu gipolisi aba angana n’ufite ipeti rya General mu gisirikare cy’u Rwanda. Kugeza ubu Namuhoranye abaye umupolisi wa gatatu uri kuri uru rwego mu Rwanda nyuma ya Gasana Emmanuel, nawe wayobye polisi agakurwa kuri uyu mwanya agirwa guverineri na Munyuza Dan, wakuwe kuri uyu mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka akaba atari yahabwa izindi nshingano.

Namuhoranye mbere yo kuyobora  igipolisi cy’Igihugu yabanje kuyobora ikigo cy’amahugurw aya Polisi anayobora ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abadepite bemeje ko abifuza ubutaka bw’ahahoze inkambi ya Gihembe baburana amahugu
Next articleSobanukirwa itandukaniro ry’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here