Urukiko rw’Ikirenga rwasubitse isomwa ry’umwanzuro w’urubanza Leta iburanamo n’umunyamategeko Murangwa Edouard, uyirega gukoresha itegeko rihabanye n’itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Nyakanga, nibwo hari gutangazwa umwanzuro mu rubanza Murangwa aregamo Leta ayisaba guhindura itegeko rishyiraho rikanaha inshingano n’ububasha urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kuko abonako rihabanye n’itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho.
Uru rubanza ruzasomwa ku wa 15 Nzeri, kuko hagomba kubanza kuba isesengura rihagije ku ngingo zimwe na zimwe zaburanwe muri uru rubanza.
Mu itegeko risanzweho abagenzacyaha ba RIB, bafite uburenganzira bwo gusaka inzu na telefoni z’abantu batabanje kwaka uburenganzira umucamanza mu gihe hari impamvu zifatika zo gukeka icyaha cyangwa kuba hari ibintu byakoreshejwe mu gukora icyaha.
Icyifuzo cya Murangwa gishingiye ahanini ku ngingo ivuga ko gusaka ukekwaho icyaha bibangamira uburenganzira bwa muntu, bityo ko umucamanza ari nawe ushinzwe kurinda no kubahiriza uburenganzira bwa muntu ariwe ukwiye kubitangira uburenganzira.
Yashimangiye ko gukora iperereza hasakwa umutungo w’ukekwaho icyaha nta cyemezo cy’ubucamanza binyuranyije n’ingingo ya 43 y’Itegeko Nshinga, igira iti: “Ubutegetsi bw’Ubucamanza ni bwo murinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu. Iyo nshingano yubahirizwa mu buryo buteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.”
Murangwa anashingira kandi ku ngingo ya 23 y’itegeko nshinga ivuga ko urugo rw’umuntu ari ntavogerwa ko rugomba kwinjirwamo cyangwa gusakwa igihe nyirwarwo yebyemeye. Iyi ngingo igira iti : “Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko. Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho ntirishobora kuzitirwa keretse mu bihe no mu buryo biteganywa n’amategeko.”
Abahagarariye Leta muri uru rubanza Spéciose Kabibi na Petronille Kayitesi babwiye umucamanza ko inzego za Leta zigenga ariko zikorana mu kwizerana kandi zikanuzuzanya.