Home Ubutabera Hari itegeko rigiye kumara umwaka mu kabati ntazi nyirako  – Senateri Evode

Hari itegeko rigiye kumara umwaka mu kabati ntazi nyirako  – Senateri Evode

0

Senateri Uwizeyimana Evode, yabwiye Perezida wa Sena, Kalinda Francois Xavier, ko itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’imihanda mu Rwanda, atazi aho ryaheze akeka ko hari umuntu ataramenya warihejeje mu kabati ke.

Ibi yabivuze ubwo minisitiri w’ibikorwa remezo, Nsabimana Erneste, yari yitabye  inteko rusange y’umutwe wa Sena mu izina rya Minisitiri w’Intebe, ayigezaho ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi mu gukumira no kurwanya impanuka zibera mu muhanda.

Senateri Evode, ubwo yari ahawe umwanya yabanje gushima ibyakozwe ariko nyuma abaza Minisitiri aho umushinga w’itegeko rishya rigenga ikorehswa ry’imihanda ryaheze.

Senateri Uwizeyimana Evode ati : “ Hari ibibazo byo kujya gushugurika ibyangombwa byo gutwara imodoka mu baturanyi, twaganiriye n’abafite izo mpushya batubwira ko mu Rwanda rubona umugabo rugasiba undi, ariko polisi yatubwiye ko hari ingamba zo kubikemura.

Icyo kintu gishobora kuzabikemurwa n’itegeko, ni itegeko twafatanyije na polisi mu kuritegura, itegeko rigiye kumara umwaka ribitse ahantu mu kabati (tiroir) ntazi ngo ni akande, iri tegeko ryashoboraga gukemura ibibazo byinshi kuko twavugaga uburyo bwo gukuraho abantu amanota mu mpushya zabo zo gutwara n’ibindi mu buryo bwo kubahana.”

Senateri Uwizeyimana, akomeza avuga ko iri tegeko ryari gukemura n’ibibazo byo mu bizamini by’izi mpushya cyane ku modoka zizwi nka automatic, kuko abazitunze bakoreshwa ibizamini “ bidafite icyo bimaze” cyane nk’ikizamini cya demaraje (demarage).

Ati : “ Ntabwo ibizamini bitakigezweho bitanakorwa ahandi bikwiye gukorwa ahangaha.”

Abafite imodoka za Automatic bagiye gushyirirwaho umwihariko

Minisitiri w’ibikorwa remezo Erneste Nsabimana, yabwiye abagize inteko rusange y’umutwe wa Sena ko itegeko ryavuzwe na Senateri Uwizeyimana Evode, riri hafi kuboneka n’ubwo atagaragaje icyatumye ritinda.

Nsabimana ati : “ Hari itegeko yavuze (traffic law) rimaze igihe ritarangira ariko ubu ririmo kurangira, ni ibintu twaganiriyeho n’inzego zitandukanye kugirango ryihute.”

Minisitiri Nsabimana, akomeza avuga ko n’ubwo iri tegeko rishya riteganya uko abafite imodoka za Automatica bazajya babona impushya zihariye zo gutwara ibinyabiziga hamaze gutunganywa aho bizajya bikorerwa.

Ati : “Dufite ikigo gikorerwamo abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga cya Busanza ( Busanza driving Center) kigezweho. Turimo kuganira n’inzego zitandukanye kugirango gitangire gukoreshwa…. Kandi hari icyizere kizafungurwa mu gihe kitarambiranye, maze abashaka gutunga uruhushya rwo gutwara imodoka za automatic bakajya bahakorera ibizamini byabo.”

Ibibazo by’impanuka zo mu muhanda ni bimwe mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu gihugu kuko nko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2023, abantu 250 bari bamaze guhitanwa n’impanuka. Abakomeretse mu buryo bukabije muri icyo gihe ni 72 mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje bari 1550.

Mu mwaka ushize, mu Rwanda habaye impanuka zirenga 9400. Zahitanye abantu 600, hakomereka abarenga 4000.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyirasafari Esperence aricuza ku kuba atarahagaritse iyimikwa ry’umutware w’abakono
Next articleNgororero: Umushinjacyaha wa IRMCT, Brammertz, yasuye abarokeyeke i Nyange
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here