Home Ubutabera Amashusho: Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ku kwakira Kabuga igihe yaba arekuwe

Amashusho: Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yavuze ku kwakira Kabuga igihe yaba arekuwe

0

Uhagarariye Ubufaransa mu Rwanda avuga ko ntacyo yavuga ku kuba Kabuga Felecien, yasubira gutura mu gihugu cy’Ubufaransa aho yahoze atuye n’umuryango we mbere yo gutabwa muri yombi mu gihe yaba arekuwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ataburanye ibyaha akekwaho bya Jenoside kubera ibibazo afite by’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri Kanama uyu mwaka nibwo urukiko rw’ubujurire rwategetse ko dosiye ya Kabuga yigwaho byihutirwa n’urukiko mpuzamahanga rwamuburanishije mu rubanza rwibanze agahita arekurwa n’urubanza rwe rugahagarikwa kugeza igihe kitazwi.

Kabuga yafatiwe mu Gihugu cy’Ubufaransa mu mpeshyi ya 2020,  nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera gukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuryango wa Kabuga utuye mu Gihugu cy’Ubufaransa kuko mbere y’uko afatwa niwo wamwitagaho. Aha niho benshi bahera bavuga ko  Kabuga ashobora gusubira gutura mu Bufaransa ahari umuryango we nyuma y’uko urukiko ruzaba rutegetse ko arekurwa ataburanye kubera impamvu z’ubuzima bwe bwo mu mutwe butameze neza.

Ambasaderi w’Ubufarasan mu Rwanda, Antoine Anfre, ubwo yari abajijwe niba Ubufaransa buzakira Kabuga Felecien, igihe azaba arekuwe n’urukiko mpuzamahanga akongera kubana n’umuryango we yabanaga nawo mbere y’uko afatwa, asubiza ko Kabuga afite umuryango mu bihugu bitandukanye nk’uko awufite mu bufaransa kandi ko ntacyo yabisubizaho mu gihe urukiko rutarasaba Ubufaransa kumwakira.

Antoine Anfre ati: “ Kabuga afite abana mu Bubiligi, mu Budage n’ahandi, ntacyo twabivugaho mu gihe ubufaransa butarabisabwa.”

Usibye kuba urukiko mpuzamahanga rwaratagetse ko urubanza rwa Kabuga ruhagarara kugeza igihe kitazwi hari urundi rubanza Kabuga Felecien, yarezwemo mu Rwanda n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi basaba ko imitungo ye ifatirwa.

Mu rubanza ubwo Me Altit, wunganira Kabuga yari abajijwe aho azahitamo kuba mu gihe azaba afunguwe uyu munyamategeko yasubije ko atari yaganira na Kabuga kuri iki kibazo. N’ubwo muri Kanama urwego rwubujurire rwasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ko rwiga ku irekurwa rya Kabuga mu buryo bwihuse kuri ubu nta kindi cyemezo kiratangazwa n’uru rukiko.

Kurikira ikiganiro kirambuye mu majwi n’amashusho Ambasaderi w’Ubufaransa avuga kuri Kabuga na Agata Kanziga

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNdimbati wari umaze imyaka 28 ashakishwa kubera Jenoside yapfiriye i Kirehe
Next articleAmashusho: Abarokotse Jenoside babazwa no kubona abayikoze bakikuraho imitungo mu mayeri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here